Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, Abacanshuro 288 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira na MONUSCO.
Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bifatanyaga n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.
Ni abarwanyi bumvikanye inshuro nyinshi bahanganye n’umutwe wa M23 mu bice bitandukanye birimo Teritwari ya Masisi mu mujyi wa Kitshanga, mu mujyi wa Sake no mu nkengero zayo, ndetse na Kanyabayonga.

Nyuma yo gutsindwa mu nzira ijya Butembo bagiye mu mujyi wa Goma kurwana ku kibuga cy’indege n’Umujyi wa Goma muri rusange bafatanyije n’abasirikare ba FARDC n’abo bafatanyaga na bo, aho naho batsinzwe bishyikiriza mu kigo cya MONUSCO.
Kuri uyu wa Gatatu, abacanshuro bagera kuri 288 banyuze mu Rwanda bava i Goma nk’uko byagenze ku bandi bakozi ba Loni bagera hafi ku 2000 baherutse guhabwa inzira n’u Rwanda, kimwe n’abakozi bagera kuri 40 ba Banki y’Isi binjiye mu Rwanda nabo kuri uyu wa Gatatu bavuye i Goma.
Ku isaha ya 9h47 nibwo bari bageze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, benshi babonekaga nk’abananiye abandi bafite uburwayi, bageze mu Rwanda n’imizigo yabo barasakwa ndetse bajya gutererwa amakashi mu mpapuro z’inzira, burizwa imodoka zibajyana Kigali; aho banyujijwe mu Rwanda bahungishwa na MONUSCO, hakaba hari n’amakuru avuga ko bashobora gusubizwa mu bihugu bakomokamo cya Romania.

Mu Mujyi wa Goma habarirwaga abacanshuro bagera kuri 800 bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bari muri Kivu y’Amajyaruguru, aho uretse kurinda Goma, banarindaga Umujyi wa Sake.
Aba bose bari barashatswe na Horațiu Potra wo muri Romania uherutse gutabwa muri yombi n’igihugu cye, ni mu gihe kandi hari n’abandi bacanshuro 20 bo mu mutwe wa Agemira wo muri Bulgaria.
Ni mu gihe mu Mujyi wa Goma umutekano wagarutse, naho mu Karere ka Rubavu ibikorwa byongeye gusubukura kuko n’abanyeshuri basubiye ku mashuri kwiga, n’ubwo hari ayagiye araswaho agomba gusanwa.
Amwe mu mafoto agaragaza Abacancuro bo muri Romania binjira mu Rwanda:













