Ibigo by’ubucuruzi n’Amasosiyete birenga 20 byari ibya Leta bigiye kwegurirwa abikorera

Amasosiyete n’ibigo by’ubucuruzi byari bisanzwe ari ibya Leta birenga 20, bigiye gutangira kwegurirwa abikorera guhera muri uyu mwaka wa 2025 binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane.

Ibi byemejwe n’abashinzwe kugenzura ibi bigo, nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, abigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru.

Ibi bigo n’amasosiyete bigiye kwegurirwa abikorera, ni ibyiganjemo ibicuruza serivise, amabanki, ibigo by’ubwishingizi, ibikora ubwikorezi n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi.

Bigiye kwegurirwa abikorera binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane, aho leta izagurisha imwe mu migabane yari ifite muri ibi bigo, ikegurirwa abikorera bakeneye kuyigura.

Ni ibigo bimaze umwaka bikorwaho ubusesenguzi nk’uko byagarutsweho na Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize.

Yagize ati “Ibi biri mu nzira, biri gukorwa, hari itsinda ry’abantu bari kubikurikirana. Muzi ikigega cy’Agaciro nicyo kigenzura ibyo bigo n’amasosiyete bya leta n’ibifitanye isano nabyo, muri urwo rugendo rwo kwegurira abikorera ibyo bigo turi kuvuga.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, ari nacyo kigenzura ibi bigo, Ulrich Kayinamura yemeje aya makuru, ndetse avuga ko bagikomeje gukora inyigo mu miterere y’ibi bigo, hagamijwe kubanza gushyiraho umurongo mu miyoborere n’imicungire yabyo mbere y’uko bishyirwa ku isoko.

Ibi bigo bizashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane mu rwego rwo kuriteza imbere no kwagura umubare w’ibigo bicuruza imigabane yabyo kuri isoko, ari nako abashoramari barizaho biyongera.

Ubusanzwe ku isoko hari ibigo bigera ku 10 bicuruza imigabane ifite agaciro ka miliyari 2.7 z’Amadolari y’Amerika.

Imibare y’umwaka ushize wa 2024 yerekana ko kuri iri soko hanacurujwe impapuro mpeshwamwenda ‘Bonds’ zigera kuri 41, zibarirwa agaciro ka miliyari 1.5 z’Amadorali y’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *