Erling Haaland yongereye amasezerano y’igihe kirekire muri Manchester City

Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland yasinye amasezerano mashya azamumaza indi myaka icyenda n’igice muri iyi kipe y’Abanyamujyi wa Manchester kugeza muri 2034.

Aya masezerano mashya yatunguye benshi kuko azarangira uyu mukinnyi afite imyaka 34 bigoye ko hari ikipe ikomeye izaba imwifuza; gusa ntihatangajwe amafaranga ayakubiyemo, ariko biteganyijwe ko azaba ari menshi cyane ndetse azamugira umwe mu bahembwa neza ku Isi.

Aya masezerano kandi avuga ko ingingo zari zikubiye mu yo asanganywe zateshejwe agaciro, aho Haaland yari asanganywe amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2027, bikavugwa ko yari kuzahita yerekeza muri Real Madrid yamwifuzaga na mbere yo kujya muri Manchester City.

Erling Haaland yavuze ko yishimiye kongera amasezerano y’igihe kirekire ndetse yiteze kuzagera kuri byinshi.

Ati “Nishimiye cyane kongera amasezerano. Man City ni ikipe nziza ifite abantu beza n’abafana batangaje bityo ni hamwe hafasha umuntu gutanga umusaruro.”

Yakomeje ashimira Pep Guardiola n’abatoza bakorana, bagenzi be na buri umwe wo mu ikipe kuko bamufashije mu myaka ibiri ishize, anavuga ko ashaka gukomeza gutera imbere no kuzagera kuri byinshi n’ikipe ya Mancester City.

Haaland yageze muri Manchester City mu 2022 avuye muri Borussia Dortmund aguzwe miliyoni 60€; aho mu mikino 126 amaze gukina yatsinze ibitego 111, yegukanye Premier League ebyiri, UEFA Champions League, FA Cup na UEFA Super Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *