Jenerali yasobanuye icyatumye agaruka muri Kiyovu Sports

Ndorimana Jean François Régis “Jenerali” wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports ibi ni bimwe mu byo yatangarije itangazamakuru ubwo iyi kipe yari imaze gutsinda umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda, wari wahuje Kiyovu na Vision FC ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025.

Ndorimana yabanje kuvuga ko icyamugaruye muri Kiyovu Sports ari ugutuma itamanuka, akifuza gutanga byose ariko ikipe ikava mu makipe arwana no kutamanuka.

Ati: “Abantu ntabwo bemera ariko iyo uberetse ibikorwa baremera. Ndumva kuva twatangira imikino yo kwishyura ni twe dufite amanota menshi. Haje imbaraga nshya.”

“Nagarutse muri Kiyovu Sports ari ugufasha kuko no kumanuka byarashobokaga. Nshyiramo imbaraga zose ngo ndebe ko yava aho iri, none irimo irahava. Ntabwo ikipe izamanuka, nimbona iri heza nzayisubiza abayobozi.”

Ndorimana kandi yavuze ko amafaranga ari gutanga muri Kiyovu Sports atazayishyuza kuko ari kubikorera ikipe ye.

Ati “Buri munsi iyo abakinnyi batsinze mbaha miliyoni 1 Frw, abatoza nkabaha ibihumbi 300 Frw. Nta muntu uyampa, ntanga ayanjye, niba ahari azabivuge. Ntabwo ibyo ntanga nabyishyuza, Kiyovu Sports ni iyacu.”

Kugeza ubu Ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda rugeze ku munsi wa 25, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa munani n’amanota 30.

umusarenews media

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *