Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Stade Mpuzamahanga ya Huye, izakomeza kwakira imikino ya shampiyona kugeza muri Werurwe 2025 ubwo imirimo yo kuyivugurura izaba itangiye.
Mu minsi ishize, hari havuzwe amakuru avuga ko Stade Mpuzamahanga ya Huye, igiye gufungwa kugira ngo ivugururwe ndetse amakipe ahakirira imikino ya shampiyona, yari yamaze kumenyeshwa ko agomba gushaka ahandi ajya kwakirira.
Ibi byari byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority), gusa biciye mu biganiro byahuje impande zitandukanye zirimo Minisiteri ya Siporo na Ferwafa, hemejwe ko iyi Stade izakomeza kwakira imikino ya shampiyona kugeza tariki ya 10 Werurwe 2025 ubwo imirimo yo kuyivugurura izaba igiye gutangira.
Amakipe ahakirira ni Mukura VS isanzwe ihita ku mbehe yayo ndetse n’Amagaju FC yahimukiye avuye kuri Sitade ya Nyagisenyi iherereye mu Karere ka Nyamagabe, ari naho akomoka.
