Leta y’u Rwanda yashyizeho amatsinda y’abagenzura abazamura ibiciro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko hari ubugenzuzi bwatangiye gukorwa hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gufata abacuruzi bazamura ibiciro by’ibicuruzwa uko biboneye mu buryo butemewe n’amategeko, bitwaje izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 19 Mata 2026 n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, avuga ko hari itsinda ryihariye rya Leta ryoherejwe mu masoko atandukanye kugira ngo rigenzure uko ibiciro byifashe hirya no hino mu gihugu.

Muri iki kiganiro, Kajangwe yasobanuye ko hari bamwe mu bacuruzi bitwaza izamuka rya lisansi bigatuma bazamura ibiciro by’ibindi bicuruzwa, ibintu yavuze ko bidafite ishingiro.

Yavuze ko n’abatwara abagenzi kuri moto zikoresha amashanyarazi bagomba kubahiriza ibiciro bisanzwe, anaburira abazamura ibiciro uko biboneye bitwaje izo mpamvu ko bazajya babihanirwa.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yijeje abaturage ko igikomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana no kugenzura neza ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro byemewe, mu rwego rwo kurinda abaguzi no gukumira uburiganya mu bucuruzi.

Ibi bije bikurikira ibihano byafatiwe abantu barenga 100 barimo abatwara abagenzi mu modoka rusange, baherutse guhanirwa kuzamura ibiciro by’ingendo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni mu gihe ku wa Gatanu tariki 17 Mata 2026, mu Rwanda nibwo hatangiye kubahirizwa ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku mafaranga 2,938 Frw, mu gihe iya mazutu yagumye ku mafaranga 2,205 Frw yashyizweho ku wa 4 Mata 2026.

Ubuyobozi busaba abacuruzi bose gukorera mu mucyo no kwirinda kuzamura ibiciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu rwego rwo kwirinda ingaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *