Shema Fabrice yahererekanyije ububasha na Me Gasarabwe, yiyemeza kutaba nk’abandi bayoboye FERWAFA

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026, Shema Ngoga Fabrice wahoze ari Perezida wa FERWAFA yiyemeje kutazabura ku bibuga by’umupira w’amaguru ndetse no gushyigira Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, aho afite icyizere ko izajya mu gikombe cya Afurika; mu gihe abenshi bayoboye iri shyirahamwe ayo bavuyeho batongera kugaragara.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo ku cyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) haberega umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Shema Ngoga Fabrice wari Perezida waryo akaza kwegura, na Me Claudine Gasarabwe wamusimbuye by’agateganyo.

Ni umuhango witabiriwe n’abari bagize Komite yatowe ubwo Shema Fabrice yatorwaga, Abakomiseri bayobora Komisiyo zitandukanye muri FERWAFA n’abandi bakozi batandukanye b’iri shyirahamwe.

Mu ijambo rye, Shema Ngoga Fabrice yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kumushyigikira mu gihe yari ayoboye FERWAFA, harimo abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, abafatanyabikorwa nka Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), inzego mpuzamahanga z’umupira w’amaguru nka FIFA, CAF na CECAFA, abagize Komite Nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abatoza, abakinnyi, abasifuzi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Shema yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri gutera imbere, ashimangira ko hakwiye gukomereza kuwubaka ku byagezweho.

Yagize ati “Ndashimira abantu bose banshyigikiye mu gusohoza inshingano zanjye. Umupira w’amaguru mu Rwanda uri gutera imbere bigaragara, kandi nk’igihugu dukwiye gukomeza kubakira ku byo tumaze kugeraho.”

Yongeyeho ati “Ntabwo ngiye gusezera ku mupira w’amaguru. Nzajya nkomeza kujya kureba imikino kuri sitade no gushyigikira Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzabona itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika. Dukomeze guteza imbere umupira wacu kandi tunishimira umukino twese dukunda.”

Shema yashimiye abamushyigikiye, yiyemeza ibyananiye benshi bayoboye FERWAFA byo kugaruka mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Shema yavuze ibi mu gihe mu bihe bitandukanye byagiye bigaragara ko uvuye mu mwanya wo kuyobora FERWAFA amera nk’uhuzwe umupira burundu, dore ko abenshi ntawongera kugaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, yewe habe no kujya kuri sitade kureba umupira.

Me Claudine Gasarabwe yiyemeje gukomeza gahunda zari zisanzweho

Ku ruhande rwe, Perezida w’agateganyo wa FERWAFA, Me Claudine Gasarabwe, yashimiye Shema Fabrice uruhare yagize mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yavuze ko azakomeza gushyira mu bikorwa gahunda zari zatangiye, ariko hakazajya hakorwa impinduka aho bizaba ngombwa, hagamijwe inyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Me Gasarabwe yavuze ko gahunda bari baratorewe gushyira mu bikorwa itazatereranwa, ahubwo ko izakomeza kunozwa kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.

Yagize ati “Umushinga twatorewe gushyira mu bikorwa ntituzawutererana. Aho bizaba ngombwa, tuzawunoza kugira ngo ugirire akamaro umupira w’amaguru mu Rwanda. Umwaka ushize twageze ku musaruro mwiza, kandi turifuza gukomeza kubakiraho.”

Yakomeje yibutsa icyo basabwa ko ari ugukomeza kunga ubumwe, kubahiriza ubunyamwuga, kunoza ireme ry’akazi ndetse no kurangwa no kubazwa inshingano.

Ni mu gihe kandi iri hererekanyabubasha rije mu gihe FERWAFA ikomeje gahunda zo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, hagamijwe kongera ireme ry’imiyoborere, gukomeza kubakira ku byagezweho no gushyira imbere inyungu z’uyu mukino.

Biteganyijwe ko Me Claudine Gasarabwe azakomeza kuyobora FERWAFA by’agateganyo kugeza kugeza muri muri Mutarama 2027, ubwo hazaba Inteko Rusange idasanzwe izanatorerwamo abayobozi bashya.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:

Shema Ngoga Fabrice yafashe ifoto y’urwibutso na Komite batoranywe n’abakomiseri batandukanye.
Hanafashwe ifoto rusange y’urwibutso ku bari bitabiriye uyu muhango bose wabereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA i Remera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *