Amavubi agiye gusubira mu kibuga akina imikino iyategura gushaka itike ya CAN 2027

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, iri kwitegura imikino ya gicuti izabera muri Maroc, irimo uwa Tanzania n’uwa Comores mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027 (CAN 2027).

Harabura igihe gito abakinnyi bakajya mu biruhuko by’amakipe y’ibihugu, bizategura amarushanwa akomeye by’umwihariko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Amakipe azaba atari gukina iri rushanwa, ashobora gukina imikino ya gicuti ategura amarushanwa ataha, ari na yo mpamvu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri gutegura uko Amavubi na yo azabona imikino ya gicuti.

Amakuru avuga ko biteganijwe ko Amavubi azakinira muri Morocco na Tanzania n’ibirwa bya Comores mu rwego rwo gutangira kwitegura kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Ku itariki ya 19 Gicurasi 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, rizakora tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itozwa na Stephen Constantine iheruka mu kibuga muri Werurwe 2026, ubwo yakinaga imikino ya gicuti itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ya FIFA Series 2026, aho yanegukanye igikombe cyo mu Itsinda A.

Amavubi yaherukaga mu kibuga muri Werurwe 2026, mu kibuga muri Werurwe 2026, ubwo yegukanaga igikombe cya FIFA Series mu Itsinda A.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *