FRVB yashyizeho uburyo bwo kureba shampiyona n’andi marushanwa itegura umwaka wose

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashyize uburyo abakunzi b’uyu mukino bashobora kwishyura bakareba imikino ya shampiyona n’andi marushanwa iri shyirahamwe ritegura mu gihe cy’umwaka wose w’imikino.

Ibi ni ibyatangajwe n’iri shyirahamwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2026, binyuze ku Munyamabanga Nshingwabikorwa waryo, Bwana Umurame Michel, aho itike yo kurebera iyi mikino mu myanya y’icyubahiro izwi nka VIP ari amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y’u Rwanda (150,000Frw), ndetse n’ibihumbi mirongo inani (80,000Frw) ahasanzwe hazwi nka Regular.

Umurame ati “Mu rwego rwo gutunganya uburyo abakunzi ba Volleyball binjira ku kibuga, twabazaniye uburyo bwo kwishyura Season Pass [uburyo bwo kwinjira ku mikino] aho wakwishyura RWF 150k kuri VIP na RWF 80k kuri regular ukabasha kureba imikino yose ya season harimo na za tournois [amarushanwa] zateguwe na FRVB.”

Yakomeje avuga ko ku babyifuza, igisabwa ari ukujya kuri link https://athleteshub.net/season-pass ugakora konti (account) nk’umufana ujya ahanditse ‘Fan’, ukajya kuri Season Pass, ugashyiramo ifoto n’amazina, ubundi bakaguha konti ya FRVB iri muri Banki ya Kigali ya BK yo kwishyuraho.

Aho ngaho kandi hanarimo numero ya telefoni ya Whatsapp umaze kwishyura yoherezaho icyemeza ko yishyuye, agakorerwa ikarita (card) yajya yerekana yinjira ku mikino itandukanye ya Volleyball itegurwa na FRVB.

Ubusanzwe FRVB itegura amarushanwa arimo Shampiyona y’u Rwanda (Volleyball National League), Igikombe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Genocide Memorial Tournament – GMT), Igikombe cyo kwibuhora (Liberation Cup), Amarushanwa y’abato (Junior National League), ndetse n’amarushanwa ifatanya gutegura n’amakipe ku giti cyayo (Pre-season & Local Tournaments).

Ni mu gihe kugeza ubu shampiyona y’umwaka w’imikino 2026-2027 yatangiye tariki 26 Ukwakira 2026, irimo gukinwa n’amakipe umunani mu bagore harimo APR WVC, Police WVC, RRA WVC, Kepler WVC, Ruhango WVC na RP Huye College WVC.

Mu bagabo harimo REG VC, Police VC, Gisagara VC, APR VC, KVC, EAUR VC, Kirehe VC na RP Ngoma College VC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *