Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, Umuhanzi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music, inzu ireberera inyungu z’uyu muhanzi mu bikorwa bye by’umuziki.
Ni umuhango wo gusezerana wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Bwiza na Uhujimfura basezeranye imbere y’amategeko mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi avugwa mu bakurikiranira hafi imyidagaduro ko uretse ubujyanama mu by’umuziki, aba bombi bari mu rukundo ruganisha ku kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.
Bwiza na Uhujimfura bateye iyi ntambwe nyuma y’imyaka itanu bakorana bya hafi, kuko imikoranire yabo yatangiye mu 2021, ubwo uyu muhanzi yinjiraga mu muziki.
Gusezerana kwabo bibaye nyuma y’uko muri Kanama 2026, aba bombi bagiriye urugendo i Burayi, aho bizihirije isabukuru y’amavuko ya Bwiza; amakuru akavuga ko ari muri urwo rugendo bafatiyemo icyemezo cyo kuzabana akaramata.
Hari kandi amakuru avuga ko Bwiza na Uhujimfura bamaze no kumvikana ku matariki y’indi mihango y’ubukwe bwabo, nubwo batarayatangaza ku mugaragaro.
Uyu muhanzi yasezeranye imbere y’amategeko mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera i Lusaka muri Zambia, ku wa 28 Ugushyingo 2026, aho biteganyijwe ko azaririmbana na Bruce Melodie ndetse akanamurikiramo umuzingo we (album) wa gatatu yise ‘Home’.
Bwiza Emerance ni umwe mu bahanzikazi bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda, nyuma y’imyaka mike atangiye kuwukora nk’umwuga; aho yamenyekanye mu 2021, ubwo yegukanaga irushanwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’, ryateguwe na KIKAC Music.
Kwegukana iri rushanwa byamuhesheje amahirwe yo kubona amasezerano yo gukora umuziki nk’umwuga, atangira urugendo rwo kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Nyuma yaho, yashyize hanze EP yise ‘Connect Me’, akomeza gusohora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Ahazaza’, ‘Warubizi’ na ‘Wibeshya’.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Bwiza yitabiriye ibikorwa n’ibitaramo bikomeye birimo Trace Awards, anasohora imizingo y’umuziki (albums) irimo ‘My Dream’ na ‘25 Shades’ yamurikiye mu Bubiligi.


