Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko ibirego bya Idrissa Ouedraogo bifite ishingiro, rutegeka ko hapimwa DNA akanahabwa amafoto menshi y’umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine nk’uko yabyifuje.
Urubanza rw’aba bombi rwari rushingiye ku kirego Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine asaba ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano tuzwi nka DNA by’umwana wabo ndetse no gutegeka uyu mugore kumwereka umwana.
Ni urubanza rwasomwe mbere y’igihe kuko byari biteganyijwe ko ruri butangire Saa Cyenda z’amanywa, gusa rwatangiye mbere yaho gato Saa Munani n’iminota 30.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko ibirego byose Idrissa Ouedraogo arega Vestine Ishimwe ko bifite ishingiro ndetse rutegeka ko hazakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano tuzwi nka DNA by’umwana ndetse no gutegeka uyu mugore kumwereka umwana.
Urukiko kandi rwagaragaje ko ibizamini bya DNA bikwiriye gufatirwa muri Canada noneho bikoherezwa mu kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) kugira ngo kibyemeze.
Urukiko rwagaragaje ko rwafashe uyu mwanzuro rushingiye ku ngingo ya 48 y’itegeko ry’umuryango ndetse runagaragaza ko uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku bwumvikane hagati y’ababurana.
