Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu, yasabye Urukiko gufungurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunze, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.
Prof. Emile n’abandi bantu 15 bari muri dosiye y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byaciwe ku isoko ry’u Rwanda bageze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2026, kugira ngo baburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ubushinjaha bwavuze ko ku wa 23 Mata 2026, Prof. Emile yahaye uruganda rwa Nyirangarama rukora inzoga zitwa ‘Akarusho’ icyangombwa cyitwa FBO gihabwa uruganda rwujuje ibintu bitatu by’ingenzi birwemerera gukora ibinyobwa.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko yatanze iki cyangombwa binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko, kuko atari we ufite ububasha bwo kugitanga nk’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubundi kugira ngo iki cyangombwa gitangwe, akanama ko muri Rwanda FDA kagenzura ibigenderwaho ngo ibyangombwa bitangwe gaterana, kagafata umwanzuro wo kugitanga; ariko ko Prof. Emile atategereje ko gaterana.
Bwagaragaje ko aka kanama kateranye ku wa 23 Kamena 2026, hashize amezi abiri Prof. Emile atanze iki cyangombwa, ndetse ko icyo gihe ibinyobwa byinshi by’uru ruganda byari bimaze igihe bicuruzwa.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Prof. Emile yabikoze yifashishije umwanya afite ndetse afasha uru ruganda kubona inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bwasabye ko Prof. Emile akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza ku byaha akurikiranyweho rigende neza.
Prof. Emile we yavuze ko yasinye ku cyangombwa cyahawe uruganda rwa Nyirangarama ashingiye ku mwanzuro w’akanama ka Rwanda FDA kari kateranye.
Yasobanuye ko uru ruganda rwahawe icyangombwa kuko rwujuje ibisabwa byose, bityo ko ibyo yakoze bitanyuranyije n’amategeko agenga ubuziranenge.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA yavuze kandi ko yagize uruhare mu gufunga inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, bityo ko akwiye gukurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze gufasha Leta muri ibi bikorwa.
Abantu 13 muri 15 bari muri dosiye y’ifungwa ry’inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge ni bo baburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo; ni mu gihe uru rubanza ruzakomeza ku wa 26 Kanama 2026.

