Nyuma yo kugira uruhare mu bitego 23 aysinda icyenda akanatanga imipira 14 yabibyaye, Rutahizamu wa Al Hilal SC, Jean Claude Girumugisha, yatowe nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 muri BK Pro League Awards 2026.
Mu rwego rwo guha agaciro imyitwarire ye y’indashyikirwa, Girumugisha yashyikirijwe imodoka nshya ya KIA Sorento ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw, yatanzwe na ePoBox nk’umufatanyabikorwa wa Rwanda Premier League.
Abandi bahembwe mu bindi byiciro barimo:
-Umutoza w’umwaka: Umunya-Romania, Laurentiu Reghecampf wahoze atoza Al Hilal SC umwaka ushize w’imikino nyuma yo kwegukana BK Pro League Champions.
-Umunyezamu w’umwaka ni James Desire wa Kiyovu Sports.
-Uwatsinze igitego cyiza kurusha ibindi ni Rutonesha Hesbon wa Gorilla FC, igitego yatsinze Al Merrikh SC ku munsi wa 34 wa BK Pro League.
-Umukinnyi ukiri muto ni Emmanuel Flomo w’imyaka 18, watsindiye Al Hilal SC ibitego byinshi muri Shampiyona y’umwaka ushize bingana na 12.
-Ikipe nziza y’abakinnyi 11 igizwe na James Desire wa Kiyovu Sports mu izamu, ba myugariro barimo Jean Gilbert Byiringiro wa APR FC, Ernest Luzolo Nsita wa Al Hilal SC, Mustafa Muhamed Abdelgader Karshoum nawe wa Al Hilal SC, ndetse na Daba Sogoba wa Al Merrikh SC.
Abakina hagati harimo Joseph Sackey wa Mukura VS na El Hadj Madick Kane wa Al Hilal SC, mu gihe abataha izamu ari Gilles Razafimaro Fenohasina wa Al Merrikh SC, Jean Claude Girumugisha wa Al Hilal SC, Cheick Djibril Ouattara wa APR FC, ndetse na Mbonyumwami Taiba wa Marine FC.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Hadji Yusufu Mudaheranwa yashimiye abagize inama abereye umuyobozi uburyo badahwema guharanira icyateza umupira w’amaguru imbere, by’umwihariko BK Pro League, bakaba n’imwe mu nkingi z’ingenzi zagejeje uru rwego ku birori bya BK Pro League Awards.
Mudaheranwa yashimiye kandi abakozi b’ibiro bya Rwanda Premier League batanga umusanzu umunsi ku wundi mu guharanira iterambere ry’uru rwego, anaboneraho umwanya wo gushimira abafatanyabikorwa bagize uruhare mu iterambere rya Rwanda Premier League kugeza ku bikorwa bitandukanye birangajwe imbere no gutegura Shampiyona mu myaka itatu ishize.

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Bwana Jules Karangwa, yagarutse ku bikorwa by’ingenzi uru rwego rumaze kugeraho, birimo kuba rumaze gusinyana amasezerano n’abafatanyabikorwa batandatu, kuba rwarafunguye umuyoboro utanga amakuru (website), ndetse rukaba runateganya gufungura application izajya inyuzwaho ibikorwa n’amakuru ya BK Pro League, yiganjemo azajya atambuka imbonankubone.
Karangwa kandi yijeje abari muri uyu muhango ko uru rwego ruzajya rukura umunsi ku wundi ndetse ko ruzarushaho kurangwa n’ubunyamwuga mu micungire no mu mitegurire ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, anashimira abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali (BK), FERWAFA, SKOL, ePoBox, StarTimes, ProStar ndetse na Maafrica yateguye ibi birori.



