Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutseho hejuru ya 4% nyuma y’uko intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yongeye gukaza umurego, bikongera impungenge ku bwikorezi bwa peteroli inyura mu muhora wa Hormuz.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026, ibiciro by’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho Amadolari 3,10, bingana na 4,08%, aho kageze ku Madolari 79,11.
Iri zamuka ry’ibiciro ryatewe n’impungenge z’uko intambara yubuye hagati ya Amerika na Iran ishobora guhungabanya ubwikorezi bwa peteroli n’ubw’ibindi bicuruzwa binyura mu muhora wa Hormuz.
Ku Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2026, ingabo za Amerika zagabye igitero cya kane mu minsi ikurikirana mu bice bitandukanye muri Iran, mu gihe ku rundi ruhande, Umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran (Revolutionary Guards) wavuze ko kuri uyu wa Mbere na wo wagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Kuwait na Bahrain.
Mbere y’uko intambara itangira mu mpera za Gashyantare, hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaz ku Isi byanyuraga muri uyu muhora.
Amakuru y’ikigo gikurikirana ubwato cya Kpler agaragaza ko ku Cyumweru ubwato butandatu gusa ari bwo bwanyuze muri Hormuz, umubare muto cyane ugereranyije n’ibyumweru bitanu byari bishize.
Ibi bitero bishya byatumye abantu barushaho gushidikanya ku hazaza h’amasezerano y’agateganyo hagati ya Amerika na Iran yari agamije kongera gufungura uyu muhora no guhagarika intambara nyuma y’ibiganiro byari biteganyijwe kumara iminsi 60; ni mu gihe abasesenguzi b’isoko ry’ingufu bavuze ko izamuka ry’ibiciro rishobora gukomeza bitewe n’uko amakimbirane akomeje kwiyongera.
