‘Imipuri y’i Nyarugenge ijagaraye’; ijambo ryatumye ubujurire bwa Djihad buta agaciro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw cyari cyarahanishijwe Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad cyangwa Umuchou, kubera amagambo ngo ‘imipuri y’i Nyarugenge irarangaye’ yavugiye kuri Youtube, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Papy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John nabo kigumaho.

Ni nyuma yo kugaragaza ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko Djihad ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, Kalisa John, Kwizera Nestor na Ishimwe François Xavier bagahamwa n’icyo cyaha.

Rwanzuye ko ubujurire bwabo nta shingiro bukwiye guhabwa, rutegeka ko urubanza rwajuririwe rutagomba guhinduka.

Abaregwa bari basabye kugirwa abere ku cyaha cyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, mu gihe Kwizera Nestor yemeye icyaha agasaba kugabanyirizwa ibihano.

Ibibazo byasuzumwe muri uru rubanza ni ukumenya niba abaregwa barahamijwe icyaha nta bimenyetso bihagije bihari no kumenya agaciro kahabwa ukwemera icyaha kwa Kwizera Nestor.

Ku byerekeye Djihad, Urukiko rusanga raporo yakozwe n’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga yagaragaje ko muri telefoni ze zari zarafatiriwe nta mashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina yakwirakwije ahubwo ko bayasanzemo.

Hari kandi indi raporo yerekanye kandi ko Rukundo ari we wohereje muri Group ya WhatsApp amashusho ya Yampano mu gihe hari n’igaragaza ko Djihad yari muri Group ya WhAtsap ishyirwamo amashusho y’urukozasoni.

Ku kijyanye no gusakaza screenshot Urukiko ruvuga ko bitaba bigize icyaha kuko nta kigaragaza ko yari amashusho y’urukozasoni.

Umucamanza yagaragaje ko icyo Djihad yakoze ari ugutiza umurindi abakwirakwije amashusho ya Yampano kuko yakoze ibiganiro kuri YouTube afite ingoma n’ifirimbi aririmba ngo ‘imipuri y’i Nyarugenge ijagaraye’, akaba yarashishikarije abayisakaje.

Hari kandi kuba ntacyo yakoze mu gihe amashusho ya Yampano yashyirwaga mu rubuga rwe, bityo ko ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso muri icyo cyaha kuko imyitwarire ye yo kuririmba amashusho y’urukozasoni nta shingiro rufite.

Kwizera Nestor wemeye icyaha akanagisabira imbabazi ndetse agasaba kugabanyirizwa igihano cyangwa kugisubikirwa, Urukiko rusanga kuba yaremeye icyaha igihe cyo kujurira cyararenze nta gaciro bikwiye guhabwa.

Ukwemera icyaha kwa Papy Nesta ngo kwabaye mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza mu bujurire naho mu rw’ibanze n’umwanzuro wo kujurira yari yatanze yahakanaga icyaha.

Ibyo bishingiye ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko ukwemera icyaha bwa mbere mu bujurire aba ari ingingo nshya kandi itemerwa mu bujurire ku buryo kwemera icyaha bwa mbere mu bujurire bitagira akamaro; ngo kuko ujurira aba azanye ingingo nshya ataburanishije mu nkiko zibanza kandi umucamanza w’ubujurire afite gusa inshingano yo gukosora amakosa yaba yarakozwe n’izo nkiko.

Urukiko kandi rwerekanye ko Kalisa John yoherereje amashusho uwitwa Papa Cyangwe bityo ko kuba Urukiko rubanza rwaramuhamije icyaha nta nenge bifite.

Kuri Ishimwe we urukiko rwagaragaje ko atigeze agaragaza inenge anenga urukiko mu rubanza rwamuhamije icyaha, kandi ko ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo ahamwe na cyo.

Ku bijyanye n’ibihano, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko Djihad ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso muri icyo cyaha, rwasanze ntacyo akwiye kugabanyirizwa.

Kuri Ishimwe, Kalisa John na Kwizera na bo ubujurire bwabo ntibwahawe ishingiro, bityo ibihano bahanishijwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aba ari byo bigumaho, runategeka ko Kalisa John atanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw kuko aburana adafunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *