Abagana ahatangirwa serivisi z’ubuzima mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko hagaragara isuku nke cyane cyane mu bwiherero, abashinzwe kubaha serivisi bakavuga ko biterwa na ba rwiyemezamiro batsindira amasoko ntibubahirize amasezerano, ndetse n’ubujura bw’ibikoresho byakabaye byifashishwa mu isuku; mu gihe Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko iki kibazo bukizi kandi hari ingamba zikomeje gufatwa.
Bamwe mu baturage bagana ahatangirwa serivisi z’ubuzima mu Karere ka Gicumbi baganiriye na Umusarenews, bavuga ko bibabaje kuba wajya kwa muganga ugiye kwivuza ukahakura izindi ndwara bitewe n’umwanda wo mu bwiherero.
Uwitwa Bangamwabo Samuel wo mu Murenge wa Byumba yagize ati “Iyo twaje kwa muganga tuba tuje kwivuza, ariko hari aho ugera wajya muri toilette [ubwiherero] ugakubitwa n’inkuba kubera umwanda n’umunuko biba bihari. Ni ibintu bibabaje kuba ahantu ubusanzwe hatanga ubuzima ariho hashobora gutera indwara.”
Nyirakamana Mediatrice wo mu Murenge wa Nyamiyaga, avuga ko ahantu nko kwa muganga bidakwiye ko hagaragara umwanda kandi utera indwara.
Ati “Wenda abaturage natwe ntabwo turi shyashya, ariko nanone kwa muganga hakwiye kuba ahantu h’intangarugero mu isuku, dore ko ari nabo batwigisha kugira isuku ngo tutarwara indwara ziterwa n’umwanda.”
Bombi bahuriza ku kuba Leta ikwiye kujya igenzura neza ahahurira abantu benshi nk’ahatangirwa serivisi z’ubuzima, ku mashuri, mu masoko, za gare bategeramo imodoka n’ahandi; kuko ubwiherero bwaho usanga bukoreshwa na benshi, bityo budakorewe isuku ihagije bwaba intandaro y’indwara ziterwa n’umwanda.
Umwe mu bayobozi b’Ikigo nderabuzima kiri muri aka Karere ka Gicumbi, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko isuku nke mu bwiherero bwo kwa muganga iterwa na byinshi, birimo ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko yo gukora isuku batubahiriza ibikubiye mu masezerano.
Ati “Ubusanzwe Ikigo nderabuzima ni cyo gitanga isoko kuri rwiyemezamirimo akaba ari we ushingwa isuku. Isuku nke rero y’ubwiherero ishobora guterwa no kuba ibikoresho yiyemeje kuzajya atanga atabikora uko byagenwe, ku ba cleaners [abakora isuku] be na cyane ko nabo ari we uba abashinzwe; kubera isoko ridafite amafaranga ahagije, mwakumvikana nk’urugero kugura amasabune atatu akagura imwe kuko aba abona ko ntacyo asaguramo.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri ni abahagarariye abakora isuku bazwi nk’abakapita, nabo bashobora guhabwa ibikoresho by’isuku ntibabikoreshe icyo byagenewe, bakabyitwarira iwabo, ndetse n’imyumvire y’abagana ikigo nderabuzima, kuko nabo batwara ibikoresho by’isuku nk’urugero bashyiraho nka toilet papers [impapuro z’isuku] cyangwa isabune mu kanya gato ugasanga bayitwaye, bigasaba kuyicamo uduce twinshi duto kugira ngo ubone utwo ushyiraho buri mwanya.”
Uyu Muyobozi w’Ikigo nderabuzima, yavuze ko mu rwego rwo gukurikirana ko isuku ikorwa neza, bakora ubugenzuzi bwa stock [ububiko] bw’ibikoresho by’isuku ngo barebe ko koko ibyo rwiyemezamirimo yiyemeje yabizanye, Komite y’isuku igatanga amanota bigendanye n’isuku yabahaye muri uko kwezi, yaba atarabigezeho nk’uko bikubiye mu masezerano, isoko akaryamburwa; anaboneraho gusaba ababagana gufata neza ibyo basanze mu kigo no kubungabunga isuku yaho bari n’ibyo bakoresha.
Ubuyobozi bw’Akarere buzi iki kibazo, busaba abantu kubigira ibyabo
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, avuga ko kwiba ibikoresho by’isuku ahatangirwa serivisi z’ubuzima bibaho biturutse ku burangare, ariko aho bigaragaye bagira icyo bakora.
Ati “Iyo tubonye ahabura ibikoresho nko kwiba amasabune n’ibindi, ibyo biba bigaragara nko kubicunga nabi, haba hajemo uburangare bw’abashinzwe gukurikirana aho hantu. Nk’ubuyobozi bw’Akarere iyo tubibonye uretse kubahwitura ngo bakomeze bite ku nshingano, tunagira umurongo wo kubahana; kuko twarabiganiriye kuva kuri mutwarasibo kugera ku rwego rw’Akarere ko umwanda ari ‘tolerance zero’.”
Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’amasoko n’ibikoresho by’isuku ahatangirwa serivisi z’ubuzima bidahagije, hari igisubizo kubera impinduka z’ibiciro by’imiti zakozwe na Minisiteri y’ubuzima.
Ati “Ni byo hari ubwo wasangaga ingengo y’imari yo kugura ibikoresho idahagije bigatuma batabona ibyo bakeneye haba mu bwinshi no mu bwiza, ariko mu kwa karindwi [Nyakanga] umwaka ushize, Minisiteri y’ubuzima yavuguruye tarifu (igenabiciro) y’imiti yari iya kera, byatumye haboneka ubushobozi kuko mbere uko imiti yarangurwaga n’uko yagezwaga ku baturage, byabaga bitajyanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, yasabye abayobozi b’ahatangirwa serivisi z’ubuzima kugira ibintu ibyabo (ownership), bagafata ahantu bakorera bakahagira ahabo, bakazamura uburyo bwo kuhitaho; niba bashatse ibikoresho bikaza babicunge neza, anibutsa abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima, bityo ikwiye kubaranga muri byose na hose.
Kuva muri Mutarama kugera ubu muri Mata 2026, mu Karere ka Gicumbi hamaze kugaragara abaturage 1545 bagannye ahatangirwa serivisi z’ubuzima bivuza ahanini indwara zishingiye ku mpiswi, mu gihe abaturage bagera ku 101 bavuwe indwara z’inzoka; Visi Meya Mbonyintwari akavuga ko uburyo bwo kwirinda ari ngombwa kugira ngo hadakomeza kugaragara abaturage barwaye indwara ziterwa n’umwanda, kandi ko gahunda y’ubukangarumbaga ku isuku ikomeje.
Ibarura ry’Imibereho y’Ingo mu Rwanda ku nshuro ya karindwi (EICV7) ryo mu mwaka wa 2023/2024 ryashyizwe ahagaragara mu mwaka ushize wa 2025 n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), rigaragaza ko kubona ibikoresho by’isuku ku baturage mu ngo byazamutse ku rwego rw’igihugu biva kuri 86% byariho mu 2016/17 (kuri EICV5) bigera kuri 94% mu 2023/24 (EICV7).
Igipimo cy’ingo zifite ubwiherero cyazamutse kiva kuri 66% kigera kuri 72% muri icyo gihe; ibi byatumye imibereho y’Abanyarwanda irushaho kuba myiza, aho babasha kubona serivisi z’ubuvuzi zinoze ndetse n’isuku irushijeho gutera imbere, bikagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza muri rusange.
N’ubwo EICV yibanda cyane ku isuku n’isukura byo mu ngo, inashyigikira ishusho rusange ya gahunda y’Igihe kirekire y’Urwego rw’amazi n’isuku (WSS SSP) 2024–2029, ishyira gahunda zirimo kwagura serivisi za WASH (Amazi, Isuku n’Isukura) cyane cyane mu bigo nderabuzima, amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi, by’umwihariko hibandwa ku byiciro by’abatishoboye, gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukumira no kurwanya indwara (IPC) ya 2024–2029 igamije kongera isuku, imicungire myiza y’imyanda, n’ibikoresho by’isuku mu bigo nderabuzima kugira ngo hagabanuke indwara zihandurira.
