Rwanda: Umusaruro w’amata wazamutseho Litiro Miliyoni 500 mu myaka 8

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje uko u Rwanda ruhagaze mu nzego zitandukanye na gahunda cyangwa ingamba zihari zo gukomeza kuzamura iterambere ry’Igihugu mu gihe kizaza; aho yagarutse ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko umusaruro w’amata wavuye kuri litiro Miliyoni 700 ugera kuri litiro Miliyoni 1200 mu myaka umunani.

Ibi Minisitiri w’intebe Dr Justin Nsengiyumva yabigarutseho ubwo yagaragazaga uko umusaruro uhagaze, abigeza ku bitabiriye Inama y’Umushyikirano ya 20 yateranye kuva kuri uyu wa Kane tariki 05 Gashyantare ikazasoza imirimo yayo ku wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2026.

Avuga ku rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, yasobanuye ko rwakomeje kuzamuka bitewe na gahunda zitandukanye Guverinoma yakomeje gushyira mu bikorwa, mu bijyanye no kwihaza mu biribwa no
gusagurira amasoko; aho hongerewe amafaranga ya Nkunganire igenera umuhinzi cyane cyane nyuma y’uko ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga bikomeje kuzamuka.

Yagize ati “Iyo gahunda yafashije abahinzi kongera ingano y’inyongeramusaruro bakoresha. Ubu ifumbire ikoreshwa igeze ku biro 74 kuri hegitari ku mwaka, mu gihe mu 2017 hakoreshwaga ibiro 32.”

Avuga ko intambwe u Rwanda rugezeho mu mikoreshereze y’ifumbire ari iyo kwishimira, kuko ruri imbere ku kigero cy’ifumbire mu rwego rw’ibihugu byo muri Afurika y’Ubutayu bwa Sahara, aho bakoresha ibiro 25 by’ifumbire kuri hegitari ku mwaka.

Gusa nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Intebe yemeza ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure, kuko intego rwiyemeje ari ukugera ku biro 94.6 kuri hegitari muri 2029; dore ko mu bihugu bikize ho ngo bigeze ku biro 150 by’ifumbire kuri hegitari.

N’ubwo abaturage bahabwa ifumbire, urugendo ruracyari rurerure aho intego ari ari ukugera ku biro 94.6 kuri hegitari muri 2029.

Ku bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hakomeje kongerwa ubuso bw’ubutaka bwuhirwa, kuko ubu bwavuye kuri hegitari 71.000 mu mwaka wa 2023-2024, bugera kuri hegitari zirenga gato 74.000; intego ihari ngo ni uko ubwo buso bwazaba bugeze kuri hegitari 130.000 mu mwaka wa 2029.

Ikindi kandi ngo hakomeje kongerwa ubuso buriho amaterasi y’indinganire ubu bukaba bugeze kuri hegitari 146.000, mu gihe intego ari ukugera kuri hegitari 167.000 muri 2029; mu gihe ubuso bw’amaterasi yikora nabwo ngo bwakomeje kwiyongera bukaba bugeze kuri hegitari zirenga Miliyoni n’ibihumbi mirongo ine na bibiri.

Yavuze kandi ko Guverinoma yakomeje kuvugurura ubworozi, bikajyana no kwita ku matungo, kongera ibikorwa remezo by’ubworozi n’ibindi; aho byagize uruhare mu kongera umukamo w’amata uva kuri litiro zisaga Miliyoni 700 mu 2017, ukagera kuri Miliyoni zisaga 1,200 mu mwaka wa 2025.

Umusaruro w’amata wiyongereyeho Litiro Miliyoni 500 mu myaka umunani ishize.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere inganda no kongera umusaruro uzikomokaho, Guverinoma ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kongera ibikorerwa imbere mu gihugu, hagamijwe kwihaza mu gihugu imbere ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga.

Muri izo ngamba, harimo kongera ishoramari n’ubushobozi bw’inganda zihari, cyane cyane izikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’iz’ubwubatsi.

Ikindi ni uburyo bworohereza ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro imbere mu gihugu, mbere y’uko yoherezwa mu mahanga, aho umusaruro mbumbe w’urwo rwego mu mwaka 2024 wazamutse ku kigero cya 12%, uvuye ku 9% mu mwaka wa 2023; ni mu gihe mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2025, umusaruro wazamutse ku mpuzandengo ya 8%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *