Elisee Byukusenge wari umukozi w’Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, n’umugore we Uwimana Channy, wunganiraga abantu mu mategeko (Avoka) mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (Rwanda Bar Association), bari mu mugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyarwanda n’abaturarwanda.
Nkuko bigaragazwa n’amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X tariki ya 06/07/2025 n’uwitwa Samuel Baker Byansi nawe ugenda aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, Byukusenge Elisee wari usanzwe ari umukozi w’Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, n’umugore we Uwimana Channy, basigaye babarizwa mu mutwe w’iterabwoba, ugamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Nyuma yo kubona amafoto y’aba banyamategeko bombi acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bari kumwe n’abantu batandukanye bari mu barwanya Leta y’u Rwanda; twagize amatsiko yo kumenya neza ibijyanye nabo, aho twaje gusanga barabaye ibigarasha nk’ibindi byose, byifuza guhirika ubutegetsi bwo mu Rwanda.
Hari ifoto igaragaza Byukusenge Elisee ari hagati y’umugore we witwa Uwimana Channy na Samuel Baker Byansi; uyu Byansi ni ikigarasha cyahunze u Rwanda nyuma yo gukorana n’abaharabika Leta ndetse akaza no kugaragara mu basohoye inkuru z’uruhererekane zisebya u Rwanda mu cyo bise Forbidden stories.

Muri iyi foto kandi bigaragara ko Elisee n’umugore we bari kumwe na Perezida w’ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda witwa Kayumba Placide, bari kumwe n’ibindi bigarasha bitandukanye byo mu ishyaka rya FDU. Aha tuributsa kandi ko uyu Kayumba Placide, ari umwe mu banyarwanda 25 bashyizwe na Leta y’u Rwanda ku rutonde rw’ibyihebe n’abashyigikira iterabwoba; aho ashinjwa guhuza ibikorwa bya FDU na FDLR no gutera inkunga P5
Indi foto twakuye ku rukuta rwa X rwa Byansi, igaragaza n’ubundi uyu wari umwanditsi w’inkiko mu rukiko rukuru urugereko rwa Rwamagana n’umugore we, bitabiriye icyo ibigarasha byise ngo ni ukwamagana Leta y’u Rwanda, ngo basaba ko Ingabire Victoire arekurwa.
Iyi myigaragambyo ngo ibigarasha byayikoreye i Buruseri mu Bubiligi, imbere y’Inteko ishingamategeko y’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi. Kuri iyi foto, Elisee wambaye ingofero, agaragara ahagaze inyuma ya Kayumba wari Perezida wa FDU/Inkingi.

Iyo urebye neza kuri izi foto, ubona kuri uyu munsi interahamwe zose zari zateraniye hamwe ngo ziri kwamagana Leta y’u Rwanda ngo yafunze Ingabire Victoire ushinjwa ibyaha bitandukanye, ariko n’ubundi urusaku rwazo ntacyo rwahinduraho u Rwanda kuko uyu Victoire bavuga yakomeje kandi azakomeza kubazwa n’ubutabera ibyaha aregwa.
Mu mwaka wa 2011, Byukusenge Elisee yirukanwe mu rubanza yasemuriragamo abanyamategeko ba Ingabire Victoire, aho byasabwe n’ubushinjacyaha ndetse ibinyamakuru bikaza kwandika ko yasemuraga abogamiye ku ruhande rwa nyirabuja Ingabire Victoire kuri ubu ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda kubera gushaka gukomeza umugambi we wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda.
Nk’uko tubikesha amakuru twahawe n’abari inshuti za hafi za Elisee, uyu mugabo bigaragara ko yamunzwe n’ingengabitekerezo y’ubugarasha kuko ngo akiri mu Rwanda yakundaga kuba ari kumwe n’uwitwa Me Rusagara Ignace, ubu usigaye ari umuvugizi w’ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda rya RNC (Rwanda National Congress) aho yahungiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo kuvumburwa mu migambi yabo mibisha bakaba baratorongereye mu mahanga; nyamara ntaho ijisho ry’ubutabera bw’u Rwanda ritabona.
Iyo urebye kandi ibyo Elisee akunda gushyira kuri konti ye ya X yitwa ‘Byukusengeel‘, usanga yaramunzwe n’imitekerereze yo gusebya no guharabika Leta y’u Rwanda cyane ko no kuri konti ye yashyizeho ifoto ya Ingabire Victoire, ikigarasha gikuru.
Ikindi kandi ni uko twamenye ko ubuhezanguni bwo kurwanya leta bwa Maitre Uwimana Channy, yabugaragazaga no mu manza yakundaga kuburana akiri mu Rwanda, kuko ababizi neza bemeza ko yakundaga kuburanira abakoze ibyaha byo guhakana no gupfobya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’iz’abandi baregwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uyu akaba yaranagaragaye mu rubanza rwa Rusesabagina Paul n’abagenzi be baregwaga ibitero binyuranye byahitanye ubuzima bw’abatari bake, barimo abapfiriye mu modoka itwara abagenzi (coaster) yatwikiwe muri Nyungwe.
Uyu mugambi wabo wo gukorana n’abarwanya Leta bakaba barawutangiye kera, bakimara kuvumburwa na Leta y’u Rwanda, Byukusenge Elisee n’umugore we Uwimana Channy bakaba baromonganiye mu Burayi, aho basigaye barwanya Leta y’u Rwanda ku mugaragaro.
Iyo urebye video yashyizwe kuri YouTube ya Radio Inkingi (Twibutse ko iyi Radio Inkingi ari Rutwitsi kuko ariyo abarwanya Leta y’u Rwanda hafi ya bose bamamarizaho urwango n’imigambi mibisha yo guhungabanya u Rwanda), ku tariki ya 06/07/2025 ku munota wayo wa 33.36, video bise Bruxelles 20/6/2025, Manifestation pour demander la liberation de Ingabire Victoire, mu kiganiro cyahitaga ako kanya (en directe), Musabyimana Gaspard yagiranye na Me Uwimana Channy, uyu munyamategeko agaragaza ko afitiye urwango rukomeye ubutegetsi bw’u Rwanda n’abanyarwada aho asaba ko imiryango mpuzamahanga yafatira u Rwanda ibihano akaba we ubwe yaranashimangiye ko ashyigikiye ubugome n’ingengabitekerezo mbi bya Ingabire Victoire, ufunzwe azira ibyaha yakoze byo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amakuru twahawe n’abahoze ari inshuti z’uyu muryango, batubwiye ko uyu Me Uwimana Channy yize mu ishuri rikuru ry’amategeko (ILPD) riherereye i Nyanza, akaba kandi yaranize muri Kaminuza y’u Rwanda; aho hose akaba yarishyuriwe na Leta y’u Rwanda; bityo bikaba bitangaje ndetse binateye agahinda kumva atinyuka kugambanira Leta y’u Rwanda asaba ko yafatirwa ibihano.
Ibi kandi bikaba binahura no kuba umugabo we, Byukusenge Elisee wari waragiriwe icyizere na Leta y’u Rwanda, aho yigeze kuba umucamanza nyuma akaza kugirwa umwanditsi mu Nkiko zitandukanye, kimwe n’umugore batinyuka gutatira igihango bakifatanya n’abarwanya kandi bashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Yaba Byukusenge Elisee cyangwa na Me Uwimana Channy kimwe n’ibindi bigarasha byose, twabimenyesha ko nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro, ntaho ubutabera bw’uRwanda butabasanga.
Aba banyamategeko bari bakwiriye kureba kure, na cyane ko bazi neza ko u Rwanda rutazahwema kurinda umutekano w’abanyarwanda ko abagerageje kuwuhungabanya bose bibarangirira nabi; na cyane ko nka Me Uwimana wabaye mu rubanza rwaregwagamo Nsabimana Callixte allias Sankara na Paul Rusesabagina babaye abayobozi mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda, azi neza ko byarangiye bagejejwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyo byaha.
Aba banyamategeko kandi barabizi neza kimwe n’ibindi bigarasha nkawe byisanze ku rutonde rw’ibyihebe n’abashyigikira iterabwoba, harimo no kwifatanyana FDU Inkingi ndetse na Ingabire Victoire, bigaragara nko kurenga umurongo utukura kandi amaherezo bazabibazwa.

