Kigali: Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yakomanze ku gifungo cya burundu

Tariki ya 03/03/26, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu mujyi wa Kigali ryafatiye umusore witwa Murengezi Innocent (24), mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagali ka Karembure, mu Mudugudu wa Kamuyinga, afite udupfunyka 1000 tw’urumogi; bishobora kumuviramo gufungwa burundu nabihamywa n’Urukiko.

Akimara gufatwa yatangaje ko uru rumogi yari arukuye mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyabihu aruzaniye abakiriya be batuye mu Mujyi wa Kiagli.

Yakorewe dosiye ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuvugi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru uyu mucuruzi w’urumogi agafatwa atararukwirakwiza mu baturage.

CIP Gahonzire yaboneyeho kwibutsa n’abandi baturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kugira ngo bafatwe kuko ibyo bakora byangiza ubuzima bw’abaturage.

Yasabye kandi abishora mu bikorwa byo gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kubireka kuko uburyo bwose bakoresha buzwi.

Ati “Baragirwa inama yo gushaka indi mirimo kuko iyo gucuruza ibiyobyabwenge idateze kuzabakiza; ko  ahubwo izabakenya.”

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *