Hashize igihe kirenga umwaka umugore witwa Kerstin G w’imyaka 33 apfuye azize ubukonje bukabije ku musozi muremure kurusha iyindi muri Austria/Autriche, aho kugeza ubu umukunzi we agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa kane tariki 19 Gashyantare 2026, aregwa icyaha cyo kwica umuntu kubera uburangare.
Kerstin G yapfuye azize ubukonje bukabije (hypothermia) mu rugendo rwo kuzamuka umusozi wa Grossglockner yagiriyemo ibibazo bikomeye cyane.
Umukunzi we yavuzwe mu bitangazamakuru byo muri Austria ku izina rya Thomas P, ashinjwa kumusiga hafi y’impinga adafite ubufasha n’ubwirinzi kandi ananiwe cyane, mu bihe by’umuyaga mwinshi n’ikirere kibi mu rukerera rwo ku wa 19 Mutarama 2025, we akavuga ko yari agiye gushaka ubutabazi.
Urubanza rwateje impaka n’amatsiko, atari muri Autriche gusa ahubwo no mu matsinda y’abakunda kuzamuka imisozi mu bindi bihugu byinshi byo hanze yayo.
Abashinjacyaha bavuga ko, kubera ko yari afite uburambe kurusha mugenzi we mu kuzamuka imisozi, uyu mugabo yari afite inshingano yo kuyobora urugendo, kandi ko atahamagaye ubufasha ku gihe kugira ngo atabare umukunzi we; mu gihe Thomas P ahakana ibyo aregwa, ndetse Umunyamategeko we, Kurt Jelinek, agasobanura ko urupfu rwa Kerstin G ari impanuka ibabaje.
Ibi byago byabaye nyuma y’uko uwo mukobwa n’umusore batangiye kuzamuka umusozi wa metero 3,798 wa Grossglockner.
Abashinjacyaha bashinja Thomas P kuba yarakoze amakosa kuva ku ntangiriro y’urugendo, kandi bashyize ahagaragara urutonde rw’amakosa icyenda bavuga ko yakoze.
Ikibazo gikomeye kiri mu rubanza ni kumenya igihe icyemezo umuntu yifatira ku giti cye no kwemera niba ibyago bihinduka icyaha gihanwa n’amategeko.
Naramuka ahamwe n’icyaha, bishobora kuzana impinduka zikomeye muri siporo yo kuzamuka imisozi, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Der Standard cyo muri Austria.
Ikintu cy’ingenzi muri uru rubanza ni ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha bwa leta mu mujyi wa Innsbruck, buvuga ko yagombaga gufatwa nk’nkuyoboye urugendo, kuko bitandukanye n’umukunzi we, yari asanzwe afite uburambe bwinshi mu ngendo zo kuzamuka imisozi miremire yo mu misozi ya Alpine kandi ari na we wateguye urugendo.
Abashinjacyaha bavuze ko yatangiye uru rugendo nubwo umukunzi we atari yarigeze akora urugendo rwo kuzamuka imisozi ya Alpine ireshya itya, urugendo rukomeye kandi ruri ku butumburuke nk’ubu, kandi mu bihe bikomeye by’ubukonje.
Banamushinja ko yatangiye urugendo atinzeho amasaha abiri, kandi ko atari yitwaje ibikoresho bihagije byifashishwa mu bihe by’ubutabazi bwo kurara ku musozi.
Nanone ngo yemereye umukunzi we gukoresha inkweto zorohereye za ‘snowboard’, ibikoresho bidakwiriye urugendo rwo kuzamuka umusozi muremure unyura ahantu havanze urubura n’amabuye.
Thomas P aburana ahakana ibyo aregwa, aho mu itangazo umunyamategeko we Kurt Jelinek yasohoye yavuze ko abo bombi bateguye urugendo bafatanyije.
Yagize ati: “Bombi bibonaga ko bafite uburambe buhagije, biteguye neza kandi bafite ibikoresho bikwiye.”
Yanavuze ko bombi bari bafite uburambe bujyanye n’imisozi ya Alpine kandi ko bari bafite imbaraga z’umubiri.
Bageze ku musozi, abashinjacyaha bavuga ko uwo mugabo yagombaga gusubira inyuma hakiri kare, kubera umuyaga mwinshi wageraga kuri 74km mu isaha n’ubukonje bw’itumba.
Bavuga ko ubukonje bwari bugeze kuri -8°C, ariko kubera umuyaga bukumvikana nk’aho ari -20°C; nyamara n’ubwo byari bimeze bityo abo bombi ntibasubiye inyuma.
Ibyabaye nyuma ntibivugwaho rumwe.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko w’uregwa, bageze ahantu hitwa Frühstücksplatz saa 13:30 ku wa 18 Mutarama, ahantu h’ingenzi ku rugendo aho bitashobokaga gusubira inyuma batabanje kugera ku mpinga, ndetse kubera ko nta n’umwe muri bo wari unaniwe cyane cyangwa yarengewe nk’uko Kurt Jelinek yabivuze, bakomeje urugendo.
Abashinjacyaha bavuga ko abo bombi baheze ku musozi ahagana saa 20:50, kandi ko uwo mugabo yananiwe guhamagara polisi ndetse ntiyanohereje ibimenyetso by’ubutabazi igihe kajugujugu ya polisi yabanyuragaho ahagana saa 22:50.
Umunyamategeko wa Thomas P yavuze ko muri icyo gihe umukiriya we n’umukunzi we bumvaga bameze neza, bityo ko batahamagaye ubufasha kuko bari hafi kugera ku mpinga.
Amashusho ya kamera yo kuri interineti agaragaza urumuri rw’itoroshi/isitimu bakoreshaga mu gihe bazamukaga umusozi, ariko nyuma y’igihe gito, Kurt Jelinek yavuze ko ibintu byahise bihinduka cyane.
Bitunguranye cyane ku mugabo, uwo mugore yahise agaragaza ibimenyetso bikomeye byo kunanirwa, n’ubwo icyo gihe byari bitagishobotse gusubira inyuma.
Saa 00:35 zo ku wa 19 Muatarama yahamagaye polisi ishinzwe umutekano wo mu misozi, gusa ngo ibiganiro bagiranye ntibisobanutse neza, ariko umunyamategeko we avuga ko yasabye ubufasha kandi ahakana ko yabwiye polisi ko ibintu byose bimeze neza.
Polisi ivuga ko nyuma yaho yashyize telefoni ye kuri ‘silent’ kandi ntiyongera kwitaba mugihe bamuhamagaye; Kurt Jelinek avuga ko abo bombi bashoboye kugera ahantu hari nka metero 40 munsi y’umusaraba uranga impinga ya Grossglockner.
Kubera ko umukunzi w’uregwa yari ananiwe cyane ku buryo atashoboraga kugenda, ngo yamusize aho ajya gushaka ubufasha, arazamuka agera ku mpinga hanyuma amanuka ku rundi ruhande, nk’uko abivuga.
Abashinjacyaha bo bavuga ko yamusize aho saa 02:00(saa munani) za mu gitondo, aho amashusho ya kamera yo kuri interineti yafashe ishusho ye afite itoroshi amanuka avuye ku mpinga.
Abashinjacyaha kandi bavuga ko atakoresheje ibiringiti by’ubutabazi bya aluminiyumu cyangwa ibindi bikoresho byo kumurinda ubukonje, kandi ko yategereje kugeza saa 03:30 mbere yo kumenyesha inzego z’ubutabazi; na cyane ko icyo gihe bishoboka cyane ko byari byamaze gutinda, kuko umuyaga mwinshi watumye bidashoboka ko kajugujugu ibarokora mu ijoro.
Kerstin G yapfuye ari wenyine mubukonje bukabije kuri uwo musozi; gusa ibyo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko yakundaga cyane imisozi, kandi nyina yabwiye itangazamakuru ryo mu Budage ko yakundaga gutembera no kuzamuka imisozi nijoro.
Umunyamategeko wa Thomas P avuga ko ababajwe cyane n’urwo rupfu kandi yifuza guhumuriza bivuye ku mutima umuryango w’umukunzi we.
Naramuka ahamwe n’icyaha, Thomas P ashobora gufungwa kugeza ku myaka itatu, kandi icyemezo cyamuhamya icyaha gishobora no kugira ingaruka ku bandi bazamuka imisozi, ku bijyanye n’inshingano bashobora kuba bafite ku bo bari kumwe na bo mu gihe kizaza.
