Banki ya Kigali yongereye ingufu mu kurinda umutekano w’amakuru y’abakiliya bayo

Banki ya Kigali (BK) yongeye gutera indi ntambwe ikomeye mu kurinda umutekano w’amakuru y’abakiliya bayo bakoresha amakarita, nyuma yo guhabwa icyemezo mpuzamahanga cya Payment Card Industry Data Security Standard (PCI DSS).

Iki cyemezo, cyatanzwe ku wa 25 Kanama 2025, gisobanura ko BK yujuje ibisabwa byose mu bijyanye no kurinda amakuru y’amakarita y’abakiliya, haba mu kwishyura kuri murandasi, gukura amafaranga kuri ATM, cyangwa mu zindi serivisi zose z’amakarita.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yashimangiye ko icyizere n’umutekano w’abakiliya ari wo mutima w’imikorere ya BK.

“Intego yacu ni ugushyira umukiliya ku isonga, tukamwizeza umutekano usesuye igihe cyose akoreshesheje serivisi zacu. Kuba twahawe iki cyemezo kigaragaza ko BK iri ku rwego mpuzamahanga mu kurinda amakuru y’amakarita ni intambwe ikomeye mu guha abakiliya bacu amahoro y’umutima,” yagize ati.

Iki cyemezo gituma Banki ya Kigali iba banki ya mbere mu Rwanda iri ku rutonde rwa Visa Global Registry nk’umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu kurinda umutekano w’amakuru y’imari.

Ubuyobozi bwa BK buvuga ko ibi bizafasha gukomeza gutsura icyizere cy’abakiliya mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n’imari, ndetse no kugabanya ibyago byo kwibwa amakuru cyangwa gukoreshwa nabi kw’amakarita.

Banki ya Kigali imaze imyaka irenga 50 ikorera mu Rwanda, ifite abakiliya barenga miliyoni, kandi yegukanye ibihembo byinshi mpuzamahanga birimo Best Bank in Rwanda byatanzwe na Euromoney Awards for Excellence ndetse na Global Finance Magazine mu 2021, 2024 na 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *