Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gikorwa cyo gufasha imiryango irenga 3000 kubona inzu zibafasha gutura mu buryo buboneye, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiturire itameze neza.
Iri shingiro ryo gutuza abaturage rishingiye ku bufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi, imiryango itari iya Leta, amadini n’abaturage ubwabo, aho buri ruhande rusabwa kugira uruhare mu buryo bushoboka. Hari abazituzwa mu nzu zuzuye, abandi bagahabwa amabati yo gusakaza ibikanka biyubakiye, ndetse hakaba n’abazubakirwa binyuze mu miganda.
ADEPR na Compassion mu bafatanyabikorwa b’imena
Mu bafatanyabikorwa barimo kwifatanya n’Akarere harimo Compassion International, binyuze mu mishinga ikorera mu matorero nka ADEPR. Umuyobozi w’umushinga RW0398, Dan Nkurunziza, yavuze ko bahisemo gushyira imbere ibikorwa bifasha abaturage kwikura mu bibazo bibangamiye imibereho yabo.
Yagize ati: “Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari watangira, twatanze amabati 1230 ku miryango itishoboye yari ifite ibikanka idafite isakaro. Twanatanze ibilo 123 by’imisumari yo gusakaza.”
Pasiteri Kayobera Joseph, Umushumba w’Itorero ADEPR Mukoma rikorera mu mirenge ya Shangi na Nyabitekeri, yavuze ko ibyo bikorwa bihuye n’intego Leta y’u Rwanda yiyemeje yo gushyira umuturage ku isonga.
Yagize ati: “Uwo muturage Leta ishyira imbere, ni na we mukirisito wacu. Twumva ari inshingano zacu kumuba hafi no kumufasha kuva mu mibereho mibi.”
Ibipimo byagaragaje ikibazo gikomeye cy’imiturire
Mukankusi Athanasie, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko isesengura riheruka gukorwa ryagaragaje ko hari imiryango 489 isembera, indi 2450 ituye mu nzu zimeze nka nyakatsi, n’imiryango 129 yasenyewe n’ibiza.
Yagize ati: “Turi kwibanda ku gutuza ababaye kurusha abandi dukurikije ubushobozi dufite. Dusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo binyuze mu masibo n’ubufatanye, kugira ngo ikibazo cy’imiturire kidakwiye gukomeza kubangamira uburenganzira bwa muntu.”
Iki gikorwa kizakomeza gukorwa mu byiciro bitewe n’ingengo y’imari n’imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inzu zidashoboye gutuma umuturage agira ubuzima bufite agaciro.

