Mu gihe Abanyarwanda barenga miliyoni icyenda bamaze kubona indangamuntu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kigaragaza ko abasaga ibihumbi 20 bamaze gukumirwa kubera gushaka gukoresha amayeri yo gutunga indangamuntu ebyiri.
Umuyobozi ushinzwe gukora no gukwirakwiza indangamuntu muri NIDA, Dieudonné Manago Kayihura, yabivuze kuwa 20 Kanama 2025 mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu.
Yagize ati: “Abo bose twababonye binyuze mu ikoranabuhanga ribafata iyo bagerageje kwifotoreza ku mirenge ibiri cyangwa se bakifuza guhabwa indangamuntu ya kabiri.”
Manago yasobanuye ko iyo umuntu agiye kwifotoreza mu murenge umwe nyuma akajya no mu wundi, ikoranabuhanga rimufata kuko ryifashisha ibikumwe n’amazina.
Ati: “Ni ubufatanyacyaha hagati y’ushaka indangamuntu ya kabiri n’umukozi wamufotoye atabanje gufata ibikumwe. Ariko iyo bimenyekanye, ya ndangamuntu ya mbere ni yo igumaho indi igakurwaho.”
Indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izatangira gutangwa muri Nyakanga 2026. Izaba iriho amazina, ifoto na nimero idahinduka y’umuturage, kandi izaboneka mu buryo bubiri: ifatika cyangwa se iri muri telefoni ngendanwa. Izakemura ibibazo byagaragaraga mu ndangamuntu isanzwe, birimo amakosa y’imyandikire y’amazina, aho umuntu yavukiye cyangwa igitsina.
U Rwanda rwatangiye uyu mushinga mu 2023, mu bufatanye na Banki y’Isi, ushyirwamo agera kuri miliyari 200 Frw. Ibikorwa byo kubaka sisitemu byonyine bizatwara asaga miliyari 40 Frw, naho ingengo y’imari ya 2025/2026 ikaba ari miliyari 12.2 Frw.
Manago yasoje yibutsa ko nta muturage uzimwa uburenganzira bwo kubona indangamuntu, ndetse n’iyo yatakaye inshuro nyinshi, ashobora guhabwa indi, kuko ari uburenganzira bwe bw’ibanze.
