Putin arasaba ibiganiro bya politiki na Ukraine mu gihe amahanga asaba agahenge k’intambara

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yiteguye ibiganiro bihamye na Ukraine, kandi atagombye kubanza gusabwa ikiguzi. Ibi yabivugiye mu ijambo ryatunguye benshi, ryatambukiye mu biro bya Kremlin ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, aho yasabye ko ibiganiro byabera i Istanbul muri Turukiya, nk’uko byigeze gukorwa mbere y’intambara.

Minisitiri w’Intebe w’Ubudage Friedrich Merz, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer, na Minisitiri w’Intebe wa Pologne Donald Tusk, bari kumwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky (uri hagati) mu murwa mukuru Kyiv ku wa Gatandatu ushize.

Iri tangazo rije nyuma y’aho abayobozi b’ibihugu by’u Burayi barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, n’abandi bayobozi b’Ubudage na Pologne basuye Kyiv, bagasaba ko Uburusiya bwemera agahenge k’iminsi 30 nta kiguzi gisabwe. Uyu musangano na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine warangiye hasohowe ubutumwa bukomeye busaba Uburusiya guhagarika ibitero ku butaka, mu kirere no mu mazi.

Muri ubwo butumwa, aba bayobozi bavuze ko nibaramuka batumviwe, hashobora gufatwa ibihano bishya by’ubukungu cyane cyane ku bijyanye n’inganda za enerigi n’amabanki y’Uburusiya. Banaganiriye kandi ku buryo bushya bwo gushaka amahoro, bushobora gukurikizwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nk’uko Sir Keir yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC.

Muri iri jambo rye, Perezida Putin yavuze ko ibiganiro byavuzwe bigamije amahoro arambye, aho kuba uburyo bwo gutegura indi ntambara. Yavuze ko ibiganiro nk’ibi byakwiye kuba inzira yo guharura amahoro ya nyayo, aho kugira ngo Ukraine ikomeze kwinjizwa mu ntambara n’ibikoresho bihanitse n’inkunga za gisirikare.

Putin yavuze ko yigeze kuganira na Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya kugira ngo ibiganiro bishoboke, ariko Kyiv ntabwo iratanga igisubizo kuri ubu butumire.

Aho muri Kyiv, Perezida Zelensky yashimye ubufasha akomeje guhabwa n’abo bayobozi, avuga ko baganiriye ku ngamba zo kubaka umutekano urambye. Ati: “Twaganiriye ku buryo dushobora gukomeza kwirinda no gushimangira amahoro nyayo.”

Kremlin nayo, binyuze mu muvugizi wayo Dmitry Peskov, yavuze ko izasuzuma icyifuzo cy’abakuru b’ibihugu by’u Burayi, ariko ikongera kwibutsa ko “gushyirwaho igitutu nta cyo bimaze”.

Ku rundi ruhande, Perezida Trump yanyujije ubutumwa kuri Truth Social avuga ko ibyatangajwe na Putin bishobora kuba intangiriro y’amateka mashya, akizeza ko azakomeza gufasha impande zombi kugera ku masezerano y’amahoro.

Kuva intambara yatangira mu 2022, ibiganiro hagati y’impande zombi byari byaranze. Ku nshuro nyinshi, Uburusiya bwavuze ko mbere yo kwemera ihagarikwa ry’intambara, ibihugu by’Uburengerazuba bigomba guhagarika guha Ukraine inkunga za gisirikare.

Mu mezi ashize, hagiye hatangazwa uduhushya dutandukanye tw’amahoro, harimo agahenge ka Pasika no ku munsi w’intsinzi y’Uburusiya ku ntambara ya kabiri y’isi yose, ariko impande zombi zagumye kwitana ba mwana ku kutubahiriza ayo masezerano.

Putin yasoje ijambo rye avuga ko yiteguye gusubukura ibiganiro ku buryo butaziguye n’ubuyobozi bwa Ukraine, nta kintu na kimwe asabye ko kibanza gukorwa. Ubu ni ubwa mbere ashyize imbaraga mu gushaka uburyo bw’ibiganiro bitanyuze mu zindi nzira, mu gihe Isi yose ireba uko ibintu bihinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *