Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva, yasezeranyije gukomeza gushyira imbere inyungu z’u Rwanda n’abaturage barwo, ashimangira ko igihugu ari cyo kiza mbere, ibindi bigasigara inyuma. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Dr Edouard Ngirente, wahoze kuri uwo mwanya.
Uyu muhango wabereye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri n’abakozi bo muri ibyo biro.
Mu ijambo rye, Dr Nsengiyumva yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, avuga ko ari umugisha udasanzwe ku banyarwanda barenga miliyoni 14 kuba yaratoranyijwe.
“Nkwiye gukora uko nshoboye kugira ngo Perezida atazigera atekereza impamvu yanshyizeho. Mfite ubushake bwo kumufasha kugera ku byo yemereye igihugu,” yavuze.
Yashimiye kandi Dr Ngirente yasimbuye, avuga ko asize insinzi idasanzwe n’inkweto nini.
“Inkweto usize kugira ngo nzishyiremo ikirenge bizansaba gukora cyane. Nzahatana, kandi nizeye ko nzabigeraho.”
Yibukije abakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ko bafite inshingano zidasanzwe zo kuba icyitegererezo, abasaba kugira umurava no kubaha ibyo bakora.
Yagize ati:
“Ese turi gukora neza? Turi gutanga urugero rutuma abandi batureberaho? Nitudakora ibyo, ubwo tuzaba tubwiriza ibyo tudakora.”
Dr Nsengiyumva yasubiyemo amagambo ya Perezida Kagame agaruka ku kwitangira u Rwanda mbere y’ibindi byose.
“Icyo nzakora ni ugutekereza u Rwanda mbere, ibindi byose bizaze nyuma. Nta mwanya wo guta, tugomba kwihuta no gukora cyane.”
Yasabye abakozi bose gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, bityo politiki zihari zikabyara umusaruro ugaragara mu mibereho y’Abanyarwanda.
Ku rundi ruhande, Dr Edouard Ngirente wasimbuwe, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere kuva mu 2017 kugeza 2025. Yashimiye n’abakozi bamufashije muri izo nshingano, abibutsa ko igihugu gikomeje urugendo rw’iterambere binyuze muri NST2.
“Igihugu cyacu gikeneye amaboko yacu. Nanjye aho mba ndi, nzakomeza kuba umusangirangendo muri NST2.”
Dr Justin Nsengiyumva, wagizwe Minisitiri w’Intebe ku wa 23 Nyakanga 2025, afite uburambe mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’ubukungu.
- Yari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), aho yagize uruhare rukomeye mu miyoborere y’ifaranga no kuzahura urwego rw’imari.
- Yigeze kuba impuguke mu by’ubukungu muri Guverinoma y’u Bwongereza, aho yakoze ku ivugurura ry’ubwiteganyirize.
- Yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, anitabira ibiganiro mpuzamahanga birimo WTO, EAC, COMESA na EPA.
- Yabaye kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, aho yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ihindurwa ry’ururimi rw’inyigisho riva mu Gifaransa rishyirwa ku Cyongereza.
Afite:
- PhD mu bukungu yakuye muri University of Leicester (2011–2015),
- Master’s muri Strategic Economic Management (University of Nairobi),
- Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi (Catholic University of Eastern Africa).


