Kinshasa, Gen Franck Ntumba Buamunda, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida Félix Tshisekedi, ari mu bibazo bikomeye nyuma yo gukekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.
Uyu musirikare w’umunyamwanya ukomeye, umaze imyaka myinshi ari mu ba hafi ba Perezida Tshisekedi, yahaswe ibibazo n’inzego z’umutekano ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki ya 17 Nyakanga 2025. Amakuru ava imbere mu nzego z’iperereza zemeza ko yahise atabwa muri yombi, nyuma yo gushinjwa kuba mu itsinda rishobora kuba rifite umugambi wo guhirika ubutegetsi cyangwa kugirira nabi Perezida.
Gen Ntumba ni umwe mu bayobozi b’ingabo bagize uruhare mu ngamba z’umutekano mu ntambara ihangayikishije igihugu muri Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa M23 n’ihuriro AFC bikomeje kugenzura ibice binini. Yagize uruhare rukomeye mu kugura ibikoresho bya gisirikare byifashishwa muri uru rugamba, birimo indege zitagira abapilote (drones) zo mu bwoko bwa CH-4 zituruka mu Bushinwa.
Uyu mugambi ugaragaye kandi nyuma y’aho mu kwezi kwa Mutarama 2025, Perezida Tshisekedi yari amaze kuburirwa n’umushoramari w’Umunyamerika w’imyaka 59 witwa Moti Kahana, ukomoka muri Israel, ko hari bamwe mu bantu be ba hafi bashobora kuba bamuhiga. Kahana ni umwe mu Banyamerika batatu boherejwe i Kinshasa na Leta ya Amerika muri Werurwe, kugira ngo baganire n’ubuyobozi bwa RDC ku kibazo cy’Abanyamerika bari bafunzwe.
Si ubwa mbere umusirikare wo mu nzego zo hejuru muri RDC ashinjwe umugambi nk’uyu. Muri Kamena, Gen Christian Tshiwewe Songesha, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC akanaba umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare, na we yigeze gufatwa n’inzego z’umutekano akekwaho umugambi nk’uyu, ubwo yabazwaga ku cyaha cyo gushaka kwivugana Perezida.
Kugeza ubu, Gen Ntumba aracyari mu nshingano ze nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu biro by’Umukuru w’Igihugu, umwanya yahawe muri Nyakanga 2020 asimbuye Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya. Gusa amakuru ava mu nzego z’iperereza aravuga ko yari amaze igihe akurikiranwa bya hafi kubera imyitwarire itumvikanaga neza mu mutekano w’igihugu.
Icyemezo ku hazaza h’uyu muyobozi kiracyari mu biganza by’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare na Perezida ubwe, ndetse haracyari igisa n’icuraburindi ku buryo izi dosiye zifunze imbere mu rugo rwa Perezida zishobora kugera hanze.

