Umugore wa Bishop Gafaranga yasutse amarira hanze y’urukiko nyuma yo gusohorwa mu rubanza

Burya ngo agahinda ntikica ariko kagira mubi! Ibi byigaragaje ku mugore wa Bishop Gafaranga, ubwo yasohorwaga mu rukiko, akicara hasi akitura hasi ararira, mu gihe umugabo we yari mu rubanza rumuregwamo ibyaha bikomeye.

Ni ku wa 7 Nyakanga 2025, ubwo Bishop Gafaranga yitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, agiye kuburana ku bujurire bw’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.

Nyuma yo kuburana mu muhezo, Bishop Gafaranga yasohotse mu rukiko afite isura igaragaza akanyamuneza, ndetse ageze hanze abwira abanyamakuru ati:

“Meze neza nimumfotore vuba vuba.”

Yabonetse anasuhuza abanyamakuru bari baje gukurikirana urubanza, mbere yo kongera kwinjira mu modoka yamuzanye.

Mu gihe umugabo we agaragaraga ko ameze neza, byari mu buryo butandukanye cyane n’iby’umugore we Annette Murava, wari waje yitwaje umuzingo w’imapuro zo kwa muganga zigaragaza ko nta gahinda gakabije afite, mu rwego rwo guhinyuza ibikubiye mu kirego cy’ubushinjacyaha kivuga ko ibyo yakorewe n’umugabo we byamuteye agahinda kenshi.

Murava yageze mu rukiko ahetse umwana mu mugongo, ariko ntiyahabwa uburenganzira bwo kuguma mu cyumba cy’iburanisha. Bamumenyesheje ko atakenewe mu rubanza, ahita asohorwa.

Ubwo yari amaze gusohoka, agahinda karamurenze, yicara hasi atangira kurira biratinda, kugeza ubwo yahagurutse ashyira akaboko ku gahanga, ubona neza ko yari yashobowe n’agahinda.

Urubanza rw’ubu bujurire rwabereye mu muhezo, nk’uko byari byanagenze mu iburanisha riheruka. Gafaranga yari aherekejwe n’umunyamategeko we mushya Bayisabe Irené.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangaje ko umwanzuro uzasomwa ku wa 11 Nyakanga 2025.

Bishop Gafaranga akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo:

  • Ihohoterwa rishingiye ku gitsina
  • Gukubita no gukomeretsa
  • Guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe

Aya makosa yose aregwa ashingiye ku birego umugore we ubwe yamureze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *