Ruger yavuze uko gukunda umuziki byatumaga yiba amafaranga iwabo akiri umwana

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Ruger, uzwi cyane kubera imiririmbire ye idasanzwe mu njyana ya Afrobeats, yatangaje uburyo urukundo rwe ku muziki rwamuteye gukora ibyo atatekerezaga akiri umwana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Nigeria, Ruger yavuze ko yatangiye gukunda umuziki afite imyaka 9, ndetse ngo byamuteye umwete wo kujya mu bitaramo byo kubyina nubwo byamusabaga gukora ibintu bitemewe.

Yagize ati:

“Ubwo nari mfite imyaka 9 nakundaga kubyina cyane. Naribwiraga nti ‘reka njye kwirekura’. Narasohokaga nkajya mu birori, nkumva umuziki nkabyina uko nshoboye.”

Yongeyeho ko hari ubwo yabaga atabifitiye ubushobozi, agahitamo kwiba amafaranga iwabo kugira ngo abashe kwishyura ikiguzi cyo kwinjira mu bitaramo cyangwa kugura ibyo yifuzaga.

Ati:

“Byageze aho niga uburyo nashobora kubona amafaranga yo kujya muri ibyo bitaramo, ndetse rimwe na rimwe nkayiba iwacu.”

Izina Ruger ryatangiye kumvikana cyane mu ruhando rwa muzika ubwo mu 2021 yasohoraga indirimbo yise ‘Bounce’, yahise imugira icyamamare. Iyi ndirimbo yamuhesheje amahirwe yo gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Jonzing World, yari iyobowe na D’Prince.

Kuri uwo mwaka kandi yasohoye umuzingo w’indirimbo 6 (EP) yise ‘Pandemic’, watumye arushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2024, Ruger yafashe icyemezo cyo gukora umuziki ku giti cye, asezera muri Jonzing World, atangiza inzu ye bwite yise Blown Boy Entertainment.

Ibi yabikoze nyuma y’amakimbirane yagiranye na D’Prince, wahoze ari umuyobozi we, ibintu byatumye afata icyemezo cyo kwigenga no guharanira ubwisanzure mu bikorwa bye bya muzika.

Ubu Ruger ari mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga, kandi urugendo rwe rugaragaza uko impano ishobora kumukururira mu nzira zitoroshye, ariko ikaza kumuhesha izina rikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *