Guhera ku wa 23 Mata 2025, mu Rwanda hatangiye gukurikizwa amabwiriza mashya agena uburyo bwo gutumiza, gutunga, gukoresha no gucuruza imbunda zitagenewe kwica (Non-lethal guns), zikoreshwa mu kwitabara cyangwa mu bikorwa by’umutekano n’imyitozo.
Ibi byasohotse mu iteka rya Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, rigamije kunoza ikoreshwa ry’izi ntwaro, zirimo izikoreshwa mu guhosha imyigaragambyo, mu kwitabara cyangwa mu bikorwa birimo gukanga inyamaswa, siporo n’imurikabikorwa.
Imbunda zitagenewe kwica ni izihe?
Ni imbunda zidashobora gutera ubumuga buhoraho cyangwa kwica umuntu iyo zikoreshweje neza. Gusa, iyo zikoreshweje nabi, nazo zishobora guteza ibyago bikomeye.
Ibisabwa ku muntu cyangwa ikigo gishaka gutunga imbunda yo kwitabara
- Gusaba uruhushya rwihariye, binyujijwe mu nyandiko isobanura ubwoko bw’uruhushya rusabwa.
- Kuba ufite indangamuntu cyangwa pasiporo, ukanagira nibura imyaka 21.
- Gutanga icyemezo cy’ubuzima bwo mu mutwe gitangwa n’umuganga wemewe kigaragaza ko usaba ari muzima mu mutwe.
- Gutanga icyemezo cy’uko utakatiwe n’inkiko.
- Kugaragaza aho imbunda izabikwa n’uko izitabwaho.
- Ku bigo by’ubucuruzi, basabwa kugira icyemezo cy’ubucuruzi, abakozi b’inzobere mu gukoresha imbunda n’aho bazibika hizewe.
Hari kandi abashaka kuzitumiza cyangwa kuzikorera ubucuruzi, basabwa icyemezo cya Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu. Naho abashaka gukoresha no kuzitunga, uruhushya rutangwa n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu.
Ikigo cyangwa umuntu usaba kandi agomba gutanga icyemezo ko yishyura neza imisoro.
Uru ruhushya rutangwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe dosiye yakiriwe, kandi rugaragaza:
- ubwoko bw’imbunda,
- umubare,
- nimero iranga imbunda,
- itariki n’aho izaturuka cyangwa izerekezwa,
- aho izabikwa n’uyikoresha.
Inshingano za nyir’imbunda n’ubugenzuzi
Abahawe uruhushya bagomba gutanga raporo buri kwezi ku mikoreshereze y’imbunda. By’umwihariko igihe imbunda ikoreshejwe, bigomba kumenyeshwa Polisi ako kanya.
Polisi na Minisiteri bazajya banakora ubugenzuzi nibura kabiri mu mwaka, ndetse bakaba bashobora kubikora igihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa.
Ibihano ku barenga ku mategeko
Kutubahiriza aya mabwiriza bishobora gutuma:
- uruhushya ruhagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu,
- cyangwa rugakurwaho burundu, imbunda zikamburwa na Polisi.
Hari kandi ibihano bihana by’ubutabera, ku buryo ubyishe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 3 kugeza ku myaka 25, n’ihazabu iri hagati ya 300,000 Frw na miliyoni 10 Frw, bitewe n’uburemere bw’icyaha.
Byanagenwe ko abantu cyangwa ibigo byari bisanzwe bifite izi mbunda mbere y’aya mabwiriza, bahawe amezi 6 ngo buzuze ibisabwa.
