Rusizi: Umugabo w’imyaka 56 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 amuha amafaranga 200 Frw

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo w’imyaka 56 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12, akamushukisha amafaranga 200 Frw. Ibi byabereye mu Murenge wa Nyakabuye, ku wa 8 Nyakanga 2025.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, uwo mwana yari kumwe na bagenzi be bakinira mu rugo rw’ukekwa, ubwo uyu mugabo yasabye abandi bana kumuvomera maze amusigana n’uyu mwana. Nyuma nibwo bivugwa ko yamusambanyije, amusigira amafaranga 200 Frw amubwira ko azamwongera andi 100 Frw.

Umwana akimara kugera mu rugo iwabo, ababyeyi be babonye afite amafaranga bahita bamubaza aho yayakuye, abasubiza ko yayahawe n’uyu mugabo wamukoreye ayo mahano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo Innocent, yavuze ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye.

Yagize ati:

“Yafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye. Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 12 amushukishije amafaranga 200 Frw. Uwo mwana yajyanywe ku Bitaro bya Mibilizi kugira ngo yitabweho mu buryo bw’ubuvuzi.”

Kamali yasabye ababyeyi kurushaho kuba hafi y’abana babo, bakamenya ibyo bakeneye kandi bakabigisha kutishora aho bishobora kubagiraho ingaruka. Yagize ati:

“Turakangurira ababyeyi kuganira n’abana babo, bakabamenyereza kubasaba ibyo bakeneye aho kubishakira hanze, kandi bakagira amakenga igihe babonye abana bafite amafaranga atari mu rwego rwabo, bakihutira kubabaza aho bayakuye.”

Inzego z’umutekano n’ubutabera zirakomeje gukora iperereza kuri iki kibazo kugira ngo ukuri kose kugaragare, ndetse niba bigaragaye ko uwo mugabo yakoze ibyo ashinjwa, azabihanirwe nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *