Sudani: Cholera irakomeje gutwara ubuzima, ibura ry’amazi n’umuriro rikomeje gukongeza icyorezo

Indwara ya cholera irakomeje gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe muri Sudani, aho abantu barenga 172 bamaze kwitaba Imana mu gihe cy’icyumweru kimwe, naho abarenga 2,700 banduye iyi ndwara, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku wa 27 Gicurasi 2025.

Ubu burwayi bushyira ubuzima bw’abaturage benshi mu kaga cyane cyane mu murwa mukuru Khartoum, aho 90% by’abarwaye cholera bahagaragara. Uyu mujyi umaze ibyumweru byinshi udafite amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi, ibintu bituma abantu batabasha gukaraba, guteka neza, cyangwa kugira isuku rusange, byose bikaba bishyira abaturage mu byago byo kwandura.

Intambara yatumye ibikorwaremezo byangirika

Cholera yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko intambara ikomeje hagati y’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) n’ingabo za Leta ya Sudani (SAF). Uru rugamba rwatangiye mu kwezi kwa Mata 2023, rukaba rwarangije byinshi mu bikorwaremezo, harimo n’imiyoboro y’amazi meza n’ingo zagezwagaho umuriro.

Raporo ya OMS ivuga ko ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byibasiye ibikorwa by’amazi muri Khartoum, ndetse no mu turere twa Al Jazirah, White Nile, Sennar na Gedaref. Aho hose cholera yahageze, bikaba bikomeje gutuma imibare y’abarwaye izamuka.

Amahanga arasabwa gutabara byihuse

OMS yasabye ko haba inkunga yihuse n’ubufatanye mpuzamahanga mu gutanga imiti, amazi meza, ibikoresho by’isuku n’ibitambaro by’isuku (sanitary kits), ndetse no gukingira. Hari ubwoba ko niba nta gikozwe vuba, cholera ishobora kwibasira abantu ibihumbi n’ibihumbi, cyane cyane impunzi n’abimukira bari mu nkambi zidakwiye.

Ibikorwa byo gukingira byatangiye muri bimwe mu bice byibasiwe cyane, ariko OMS ivuga ko igihari ari gike cyane ugereranyije n’uburemere bw’ubwiyongere bw’icyorezo.

Impuruza y’ubuzima rusange:

“Iyi ni kirize y’ubuzima rusange n’ubutabazi bwihutirwa. Umubare w’abapfa wiyongera buri munsi. Ibi bikwiye gufatwa nk’ikibazo cy’akarere kose, ndetse n’isi yose muri rusange,” — WHO, 27 Gicurasi 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *