Mu rukiko, Casandra Ventura atangaje ihohoterwa ridasanzwe yakorewe na Puff Daddy (Diddy)

Mu rukiko rwisumbuye rwa Manhattan, Casandra “Cassie” Ventura, wahoze ari umukunzi wa Sean “Diddy” Combs, yatangaje mu buhamya buteye agahinda uburyo yagiye akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo ku mubiri mu gihe cy’imyaka 11 bari bamaranye mu rukundo.

Ventura, w’imyaka 38, yavuze ko kuva mu myaka ye ya mbere akimenyana na Diddy ubwo yari afite imyaka 19, yatangiye kwinjizwa mu bikorwa yise “biteye isoni” birimo imibonano mpuzabitsina idasanzwe, ahanini yabaga ireberwa n’uyu mugabo w’umugwizatunga, umuhanzi, n’umushoramari wibitseho izina rikomeye mu ruganda rwa hip-hop.

Ventura yavuze ko Diddy yamushyize mu buzima bw’imibonano mpuzabitsina ishingiye ku guhatirwa, yinjizwa mu bikorwa bikunze kwitwa “freak-offs”, aho abandi bagabo bamwe babaga ari abakorera amafaranga mu buryo bw’uburaya bashorwaga mu mibonano mpuzabitsina na we, Diddy areba.

Yakomeje avuga ko ibi bikorwa byabaga mu mijyi inyuranye ku Isi Irimo Los Angeles, New York, Las Vegas ndetse no muri Ibiza, mu gihugu cya Espagne. Hari ubwo Diddy yamusabaga gushaka abo bagabo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku masoko y’abashaka imirimo y’igihe gito nka Craigslist, nyuma akabategeka kurara cyangwa kuryamana na we.

“Yari asanzwe afite ububasha bwo guhitamo buri kantu kose mu buzima bwanjye. Yandihiraga inzu, imodoka, telefoni, ndetse rimwe na rimwe akabinyambura nk’igihano,” Ventura yabibwiye urukiko, yihanagura amarira.

Mu buhamya bwe, Ventura yemeje ko kenshi yategekwaga gufata ibiyobyabwenge birimo ecstasy, ketamine na marijuana kugira ngo yihangane ibihe bikomeye by’imibonano yakorwaga ku gahato. Yavuze ko ibi biyobyabwenge byari “uburyo bwo kwifunga ibitekerezo” ngo atumva neza ibyamubagaho.

“Niyamburaga ubuzima bwanjye… nabaga meze nk’utari njye. Nari mfite agahinda ko kutiyumvamo ubuzima,” Ventura, yemeza ko ibyo bikorwa byamusigiye inkovu z’umutima n’umubiri.

Sean Combs, ushinjwa n’inzego z’umutekano n’abashinjacyaha ibyaha birimo gucuruza abantu bagamije ubusambanyi, kubashora mu busambanyi ndetse n’ihohotera rikabije, yahakanye ibi byaha byose. Abamwunganira mu mategeko ntibaratangira kumuburanira mu buryo burambuye, ariko biteganyijwe ko bazabaza Ventura mu minsi iri imbere.

Combs, usanzwe afite ijambo rikomeye mu ruhando rw’abahanzi no mu bucuruzi bw’umuziki, ashyirwa mu majwi kuba yarakoresheje izina rye, amafaranga ndetse n’ububasha kugira ngo agenzure ubuzima bwa Ventura mu buryo bwose.

Urubanza rwa Combs na Ventura rwabaye kimwe mu birebwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku rwego mpuzamahanga. Rugaragaza isura ikomeye y’uburyo bamwe mu byamamare bashobora gukoresha ubwamamare bwabo mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’abandi, by’umwihariko abagore.

Ibi birego bikomeje gushyira igitutu ku ruganda rwa hip-hop n’imyidagaduro muri rusange, aho hari kwibazwa ku ruhare rw’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’inzu z’ibinyamakuru mu gukingira ikibaba ibikorwa nk’ibi. Hari impungenge z’uko abahohoterwa benshi bashobora kuba baracecetse imyaka myinshi, nk’uko Ventura yari amaze igihe atavuga.

Ikiganiro giteganyijwe: Ventura azakomeza gutanga ubuhamya bwe imbere y’abacamanza kuri uyu wa gatatu, aho azanasubiza ibibazo by’abunganira Diddy. Urubanza rushobora kumara ibyumweru byinshi, rufite ingaruka zishobora guhindura amateka y’imyitwarire mu ruganda rw’imyidagaduro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *