Umutwe wa AFC/M23 uravuga ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zishe abaturage bane mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu bikorwa uvuga ko bigamije kubangamira ibiganiro by’amahoro bikomeje hagati y’impande zombi.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, ibi byabereye mu gurupoma ya Cirunga, iherereye muri teritwari ya Kabare, ku wa 12 Nyakanga 2025.
Yagize ati:
“Tariki ya 12 Nyakanga 2025, ingabo za Leta zishe abaturage bane muri Cirunga. Ibi ni ibimenyetso simusiga ko ubuyobozi bwa Kinshasa budaha agaciro ibiganiro biri gukorwa, ahubwo bukomeje imigambi mibi.”
Sosiyete sivile ikorera muri Kabare nayo yemeje iby’aya makuru, ivuga ko mu bishwe harimo abarimu babiri bigishaga mu ishuri ribanza rya Kabare 1. Abo barimu ngo bari bavuye kuri site yakusanyirijweho ibizamini bya Leta mu gace ka Canya, ubwo bahuraga n’uru rupfu rutunguranye.
Kanyuka yongeye kandi asaba Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga gukurikirana iki kibazo, avuga ko Leta ya RDC iri kurunda ingabo n’intwaro ziremereye hafi y’ibirindiro bya AFC/M23, ibintu asanga bigaragaza ko hari indi ntambara ishobora kuba iri gutegurwa.
Yagize ati:
“Uko gukomeza kurunda ingabo n’intwaro hafi y’aho turi, bigaragaza neza umugambi w’intambara. Ibi byose bikomeje no mu gihe ibiganiro hagati yacu na Leta ya RDC biri kubera muri Qatar.”
Kugeza ubu ibiganiro by’amahoro bihuje Leta ya RDC n’uyu mutwe wa AFC/M23 biracyakomeje i Doha muri Qatar, ariko impande zombi zinyuzamo zikagaragaza amakenga, by’umwihariko AFC/M23 ivuga ko ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa n’ingabo za Leta bigaragaza ko Kinshasa idafite ubushake buhagije bwo gukemura ikibazo mu nzira y’amahoro.
