Vatican – Kuri uyu wa Gatatu ni mugoroba, muri Shapeli ya Sistine isanzwe izwi cyane kubera ibihangano by’umunyabugeni bya Michelangelo niho abakaridinali 133 bagiye gutangira amatora yo gutora Papa mushya wa 267 wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Umunsi w’itora uratangizwa n’igitambo cya misa kizabera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero guhera saa yine za mu gitondo (10:00 ku isaha ya Vatican, ari na yo ya Kigali). Iyo misa iyoborwa na Karidinali Giovanni Battista Re, w’imyaka 91, akaba ari we uyoboye inama y’abakaridinali, kandi akaba ari nawe wayoboye umuhango wo gushyingura Papa Francis.
Nyuma ya saa sita, imirongo ya telefoni mu gace ka Vatican irafungwa burundu kugira ngo habeho umutekano w’itora no kwirinda ko abakaridinali bavugana n’ab’inyuma. Saa 16:15 nibwo abakaridinali bagana Shapeli ya Pauline mbere yo kwinjira muri Shapeli ya Sistine aho amatora nyirizina abera.
Bagezeyo, bararirimba indirimbo y’Ikilatini “Veni Creator Spiritus”, isaba Roho Mutagatifu kubayobora muri icyo gikorwa cyera. Buri mukardinali arahira ahize kutagira icyo amena ku ibanga ry’uburyo amatora azagenda. Icyo gihe ni nacyo gikunze kwitwa intangiriro ya “conclave”.
Karidinali Diego Ravelli, umuyobozi w’ibirori bya liturijiya za Papa, ni we utangaza amagambo “Extra Omnes” asaba buri wese udafite uruhare mu itora gusohoka. Ni we, hamwe n’abandi bakozi babiri gusa, bemererwa kuguma imbere ariko bose bagasohoka igihe cyo kubara amajwi kigeze.
Itora ribanza ntirihita rivamo Papa mushya. Nk’uko bisobanurwa na Austen Ivereigh, impuguke mu by’amateka ya Kiliziya, ngo mu itora rya mbere amajwi atatana, ariko ritanga ishusho y’abakandida bafite amahirwe menshi, bityo hakajya habaho kwibanda ku mazina yatowe cyane mu matora akurikiraho.
Nk’uko bisanzwe, kugira ngo umukandida atorwe, asabwa kugira amajwi angana na bibiri bya gatatu by’abatora. Iyo bitagezweho, abakaridinali basubira aho bacumbitse muri “Casa Santa Marta” gufata ifunguro rya nimugoroba, ari naho ibiganiro bikomeye bikomeza mu buryo butaziguye.
Mu gihe cy’iyo “conclave”, abakaridinali barya ibiryo bisanzwe byoroshye birimo n’umuvinyo, ariko nta nzoga zikaze zitangwa. Abakora akazi ko guteka no kugabura bararahira ko bazaguma mu ibanga kugeza igikorwa kirangiye, kandi ntibemerewe gusohoka.
Kuva ku wa Kane, gahunda igenda izwi: ifunguro rya mu gitondo kuva saa 06:30 kugera saa 07:30, misa ya buri gitondo saa 08:15, hakurikiraho gutora inshuro ebyiri, ifunguro rya saa sita n’ikiruhuko. Ni mu gihe cy’iyo sieste aho bamwe, nk’uko Papa Francis yabigaragaje, batangira kubona ibimenyetso byo gushyirwa hamwe n’abandi.
Muri Shapeli ya Sistine ni ho habera amatora y’ibanga, ariko hanze yayo, imbaga y’Abakristu baba bitegereje urusengero rwa Mutagatifu Petero, bashishikajwe n’icyerekezo cy’umwotsi ugaragaza umwanzuro w’abatora. Umwotsi w’umukara uba usobanuye ko nta mwanzuro wafashwe, naho umwotsi w’umweru ukaba icyemezo cy’uko Papa mushya yatowe.
Iyo bibaye bityo, hatangazwa amagambo azwi cyane mu Kilatini ngo Habemus Papam bisobanuye “Dufite Papa”, maze Papa mushya akerekanwa imbere y’imbaga ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.
Kiliziya Gatolika ku isi hose iba yiteguye guhita yishimira iyo ntambwe idasanzwe – aho, ku ma kiliziya menshi, inzogera ziba zihita zivuga zitangaza uwo mwanya nku w’amateka.
Amatora y’abapapa yaherukaga, harimo iryatoye Papa Francis, yagiye arangira ku munsi wa kabiri w’itora. Nubwo nta cyemeza niba ibi bizongera bikaba vuba cyangwa bigatinda, abakardinali bazi ko gutinza ibyo biganiro bishobora kugaragara nk’ubwumvikane bucye mu buyobozi bukuru bw’idini y’abakristu benshi ku Isi.