Amerika Yashobora Gusezerera Ibigo by’Abashinwa ku Isoko ry’Imari?

Mu gihe ubushyamirane bw’ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa bukomeje gufata indi ntera, hari impungenge ko ibigo by’ubucuruzi by’Abashinwa bishobora gukurwa ku masoko y’imari n’imigabane ya Amerika.

Izi mpungenge zituruka ku ibaruwa Depite John Moolenaar, uyoboye Komite ishinzwe u Bushinwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, na Senateri Rick Scott bayandikiye U.S. Securities and Exchange Commission (SEC). Basabye ko ibigo by’Abashinwa bikorera ku isoko rya Amerika byakurwa ku rutonde byanditseho, bivugwa ko bifitanye imikoranire ya hafi na Leta y’u Bushinwa, cyane cyane igisirikare cyayo.

Ni icyemezo cyakajije ubukana mu mubano w’ibihugu byombi, byamaze igihe bitunze agatoki ku nyungu zabyo binyuze mu misoro n’imipaka y’ubucuruzi. Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika yamaganye iki cyifuzo, ivuga ko ari “iturufu y’umutekano” Amerika ikomeje gukoresha mu guhiga ibigo by’Abashinwa no kubangamira iterambere ryabyo.

Nk’uko byatangajwe na Financial Times, iki gikorwa gishobora kugera ku bigo 286 bikomoka mu Bushinwa biri ku masoko y’imari n’imigabane ya Amerika.

Ibi bibaye nyuma y’uko Amerika yashyize hanze amashusho agaragaza ko yifuza kongera abatasi bafite mu Bushinwa, ibintu u Bushinwa bwise igitutsi ku mutekano wabwo no ku bwigenge bwabwo.

Ibi bikorwa byose birimo gufatwa nk’intambwe nshya mu rugamba rurerure rw’ubukungu, ikoranabuhanga n’ubutasi hagati y’ibihangange bibiri by’ubukungu ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *