Nyuma y’amezi menshi hibazwa ku hazaza h’urugo rwa Meghan Markle n’Igikomangoma Harry, by’umwihariko nyuma y’ibihuha bikomeje kuvugwa ku byerekeye gatanya, Meghan ubwe yafashe ijambo asobanura uko bameze muri iyi minsi – ndetse anaca amarenga ko urukundo rwabo ruri mu bihe byiza kurushaho.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Jamie Kern Lima, Meghan yashimangiye ko we n’umugabo we bari mu rukundo rukomeye, rwuzuyemo icyizere, ubwumvikane n’umunezero. Yavuze ko n’ubwo habayeho igihe cy’igitutu no gucibwa intege n’amakuru atandukanye, we na Harry basigaye bafitanye ubusabane burenze ubwo bagiraga mu minsi ya mbere y’urugo rwabo.
“Ni umugabo mwiza,” Meghan yavuze asetse. “Mbibona buri munsi mu buryo anyitaho, ankunda, akanitangira umuryango wacu.”
Yavuze ko imyaka irindwi bamaze babana yatumye barushaho gusabana no gukundana mu buryo bushya. Ati:
“Tumaze imyaka irindwi tubana, kandi ubu tumeze nk’abari mu kwezi kwa buki. Turaruhutse, turishimye, kandi dufite abana beza. Ni nk’aho twasubiye aho twatangiriye ariko noneho dufite imbaraga n’ubushobozi bwo kurinda ibyiza twubatse.”
Aya magambo yuje urukundo Meghan yavuze aje gukura mu rujijo benshi bari bafite, cyane cyane nyuma y’inkuru zacicikanye mu binyamakuru by’i Burayi mu ntangiriro za 2025 zivuga ko Meghan ashobora kuba yaratangiye gushaka umwunganizi mu mategeko wihariye ku byerekeye gatanya.
Ikinyamakuru Fox News cyatangaje ko icyo kiganiro gishobora kuba kirangije ibihuha byakomeje kuvugwa, kigaragaza ko urugo rwa Meghan na Harry rutarimo ibibazo, ahubwo ko barimo kubaka ubuzima bw’umuryango bukomeye kandi bufite icyerekezo.
Meghan, wahoze ari umukinnyi wa filime, yagaragaje ko ubuzima bwe na Harry buhinduka uko iminsi igenda, ariko ko igihamya cy’urukundo rwabo gikomeye kurushaho. Iyi nkuru ishobora kuba ari igisubizo cy’amatsiko y’abari bategereje kumenya ukuri ku mubano w’aba bombi basanzwe bakurikirwa cyane n’itangazamakuru.
J. christian IHIRWE