Tour du Rwanda 2025: Abakinnyi b’Abanyarwanda baratabaza nyuma yo kwamburwa ibyo bemerewe

Abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2025 baravuga ko bamaze amezi barambuwe ibyo bemerewe mbere yo kujya mu irushanwa, birimo amafaranga ya “mission” n’ibihembo by’imyanya begukanye, ibintu bikomeje kubateza urujijo no kubaca intege.

Aba bakinnyi bakomoka mu makipe atandukanye nka Team Rwanda, Java-InovoTec, Team Amani ndetse na May Stars, bose bahuriye ku kuba barafatanyije imyitozo mu mwiherero wabereye i Musanze mbere y’irushanwa ryabaye kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2025. Gusa nyuma y’iryo rushanwa, ntibigeze bahabwa amafaranga bemerewe ndetse n’ayo basezeranyijwe mbere y’uko batangira gusiganwa.

Bimwe mu byo aba bakinnyi bavuga ni amafaranga ya “mission” bari bagenewe agera kuri 500$ buri umwe, hamwe n’andi y’ibihembo begukanye biturutse ku myanya batsinze cyangwa amanota bakuye mu masiganwa.

Icyababaje benshi kurushaho ni uko nta gisobanuro bahawe. Umwe mu bakinnyi bari muri Java-InovoTec, Nsengiyumva Shemu, wigaragaje cyane mu kuzamuka, yasohokanye agahinda avuga ko yatashye “ifoto gusa”, nk’uko byanditswe ku rubuga rwa X rw’iyo kipe, bagira bati:

“Yavuye amaraso, turabibona twese, ariko yatashye amafoto. Aratubaza amafaranga tukabura icyo tumusubiza. Ese twakomeza kubeshya abakinnyi? Nibajye gushaka indi mirimo yunguka.”

Ikibazo ntikirangiriye muri Tour du Rwanda gusa, kuko hari andi marushanwa nka Race to Remember 2025 yabereye ku Cyumweru tariki ya 27 Mata, aho bamwe mu bakinnyi batifuzaga gukina kubera ibirarane by’amafaranga, ariko bikaza kurangira bemeye gukina kubera icyubahiro iryo siganwa rifite mu gihugu.

Nanone, hari n’andi mafaranga batarahabwa y’ibindi marushanwa yabaye mbere nka Tour of Sharjah 2024 ndetse n’irushanwa ryabereye i Rubavu muri Ukuboza 2024, hamwe n’iryo muri Mutarama 2025.

Amakuru atugeraho avuga ko abakinnyi bagiye muri Tour of Sharjah bahawe 500$ nk’amafaranga ya “mission”, ariko ntibahabwa ibindi byari byarasezeranijwe. Ku rundi ruhande, abakinnyi ba Team Rwanda bari bagiye muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Kenya bahawe agahimbazamusyi ka miliyoni 2 Frw kubera imidali begukanye – ibintu byatumye bamwe bibaza impamvu hari irushanwa rishyirwaho imbaraga kurusha irindi.

Ubwo twabazaga Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Bwana Bigango Valentin, yatangaje ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kandi bagikurikirana hafi. Yagize ati:

“Amafaranga agenerwa abakinnyi atangwa binyuze muri Minisiteri ya Siporo. Twe nk’ishyirahamwe tuyaha abakinnyi dukurikije uko aba yagezeho, ariko birumvikana ko hari ibintu bikiri gukorwaho ngo bikemuke vuba.”

Gusa bamwe mu bakinnyi bavuga ko gutinda kwishyurwa bihungabanya icyizere n’ubushake bwo gukorera igihugu, cyane cyane ku bakinnyi badahembwa buri kwezi nk’abandi bakinira amakipe y’umwuga hanze.

J. christian IHIRWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *