Umutwe witwaje intwaro wa FRB-Abarundi watangaje ko wihuje n’uwa UPR ndetse n’undi wa UPF bibyara ‘Le Front Burundais de Libération (F.B.L-Abarundi) kugira ngo barwanye ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa FRB-Abarundi, Major Mugisha Joab, yasobanuye ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahurije iyi mitwe y’inyeshyamba muri Komini Musigati, Intara ya Bubanza ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025.
Maj Mugisha kandi yasobanuye ko iri huriro ryafashe izina rishya, F.B.L-Abarundi, kandi ngo ryiteguye gukora ibishoboka kugira ngo rirwanye ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD.
Yagize ati “F.B.L-Abarundi irashimangira ko yiteguye guhangana n’ibibazo byose, irwanya CNDD-FDD kugira ngo ibohore igihugu cyacu kiri mu bibazo.”
Mu bibazo yasobanuye ko u Burundi bufite birimo ubukungu bwabwo bukomeje guhungabana, ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kubiba amacakubiri n’urwango mu Barundi, bukanifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gutegura Jenoside igambiriye Abatutsi.
FRB-Abarundi ni yo yigambye igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke mu Ugushyingo 2019; aho iki gitero cyiciwemo abasirikare 38, abarenga 100 baburirwa irengero.

