Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyizeho Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru n’Abamwungirije

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025, Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje bunashyiraho abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/23 ku mugoroba, Bahati Musanga Joseph niwe wagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Ngarambe Willy agirwa Guverineri wungirije ushinzwe ibibazo bya Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko mu gihe Amani Bahati Shaddrak yagizwe Guverineri wungirije ushinzwe ibibazo by’Ubukungu, Imari n’Iterambere.

Manzi Ngarambe Willy yagizwe Guverineri wungirije ushinzwe Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko.

Amani Bahati Shaddrak azwi cyane muri politiki ya RDC kuko yabaye Umudepite w’Intara atorewe i Masisi, mu gihe Manzi Ngarambe Willy yari ahagarariye M23 muri diyasipora.

Amani Bahati Shaddrak wigeze kuba Umudepite, yagizwe Guverineri wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.

Aba bayobozi bashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryahinduwe rikuzuzwa mu itegeko No 11/002 ryo ku wa 20 Mutarama 2011 mu ngingo yaryo ya 64.

Itangazo rya AFC/M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *