Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwagabanyirije igihano umusore witwa Habimana Pacifique w’imyaka 23, uregwa gusambanya umwana w’imyaka 3 rumukatira gufungwa imyaka 16, nyuma y’uko yari yarajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yari yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Mu rukiko, Habimana Pacifique uzwi nka Kadogo yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga aho yakatiwe igifungo cya burundu.
Me Nyirambarushimana Veneranda umwunganira mu mategeko yavuze ko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga mu guhamya icyaha umukiriya we rwashingiye ku buhamya bw’umutangabuhamya w’umugore wsabye Kadogo ngo baryamane ariko akabyanga, akamubwira ko azamushyira ahantu atazabasha kwikura.
Urukiko rwabajije Habimana ikimenyetso cy’uko uwo mugore umushinja yaba yaramubwiye ko azamushyira aho atazashobora kwikura, avuga ko yari kumwe n’abantu, anabavuga mu mazina.
Raporo ya muganga ivuga ko uwo mwana yari afise udukomere ku gitsina, Me Nyirambarushimana akavuga ko abana bo mu cyaro bashobora no kumara ibyumweru bibiri batozwa, bityo ko umwana kugira udukomere ku gitsina atari ikintu gishya, kuko uwo mwana yahashima utwo dukomere tukazaho; bagasaba ko Habimana Pacifique ‘Kadogo’ yagirwa umwere.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Kadogo avuga ko uriya mugore watanze ubuhamya bumushinja ko yashatse ko basambana akabyanga ari uburyo bwo gusebanya, kandi ko kuva yatangira kuburana atigeze avuga ko hari abantu bumvise uriya mugore amubwira ko azamushyira aho atazashobora kwikura; bunavuga ko bishoboka ko yabwiye imiryango ye, ngo nibabazwa bazemere ko bumvise uriya mugore amubwira ko azashyirwa aho atazashobora kwikura.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kadogo yasanzwe ari kumwe n’uwo mwana munsi y’umuringoti, ari kwambika uwo mwana ikabutura, uwo mugore wamubonye aramufata, avuza indura, maze Kadogo aramwishikuza ariruka, ata imfunguzo zaho yakoraga.
Ubushinjacyaha bwasabaga ko igihano cy’igifungo cya burundu uyu musore yakatiwe cyagumaho.
Urukiko rwasanze ibyo Kadogo yireguza nta shingiro bifite, ariko hashingiwe ku kuba Kadogo yari akiva mu bwana ubwo yakoraga kiriya cyaha muri 2020, urukiko rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 16.
Mu kiganiro na Umuseke, Me Veneranda Nyirambarushimana, wunganira Habimana Pacifique uzwi nka Kadogo, yavuze ko bafite uburenganzira bwo kongera kujurira, gusa bazabanza kubiganiraho n’umukiriya we.
Habimana Pacifique uzwi nka Kadogo yatawe muri yombi mu mwaka wa 2020 afatirwa mu murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, ari naho yakoraga; ni mu gihe avuka mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, ubu akaba afungiye mu igororero rya Nyanza.