Gicumbi: Batashye Umudugudu n’Ivuriro rito biyubakiye bahiga kubungabunga Ibidukikije

Abaturage b’Umudugudu wa Rugandu Akagari ka Nyarutarama mu murenge wa Byumba, bashimangira ko ibidukikije biri mu bikorwa by’ibanze bashyize mu igenamigambi, hagamijwe gukumira ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi igwa igateza isuri.

Gushaka ibigega bifata amazi, gutera amashyamba abafasha guhumeka umwuka mwiza no guca imirwanyasuri bavuga ko bizafasha gufata ubutaka bwatembanwaga n’amazi y’imvura, gusa bikaba byashyizwe mu mihigo bagomba kwesa uyu mwaka.

Ibi ni bimwe mu byo bagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025 mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibiro by’Umudugudu bise ‘Ubutwari’ wanatashywe ku munsi w’Intwari nyir’ izina.

Ibi biro abaturage biyubakiye bikaba byaragezweho ku ruhare rw’imiganda no gukusanya ingengo y’imari ku babishoboye bahaturiye, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no kudakomeza gusiragira mu ngo z’abayobozi mu gihe bajya kwaka serivisi n’ibyangombwa bitandukanye.

Uretse ibiro by’umudugudu, aba baturage banatashye ivuriro rito naryo biyubakiye ku bufatanye n’ubudehe, bikazabafasha kubungabunga ubuzima bw’abahaturiye.

Biyubakiye Ibiro by’umudugudu ndetse n’Ivuriro rito (Poste de sante) mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Ibikorwaremezo byombi byagezweho nyuma y’ibiganiro bitandukanye bakoze mu bihe byashize, byagarukaga ku gufatanya kwiyubakira u Rwanda rwiza rwifuzwa nk’uko babyivugira, ko babicyesha Intwari z’Igihugu zakibohoye, harimo no guharanira kugiteza imbere akaba aricyo bagendeyeho.

Bamwe mu bahaturiye baganiriye na Green Africa, bashimangira ko igisigaye ari ugushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije by’umwihariko bakibanda ku bikorwa bigamije guhangana n’ihindagurika ry’imiterere y’ikirere.

Uwitwa Ndayambaje Alex ati ”Kwiyubakira ibiro by’umudugudu twishimira ko twabigezeho nk’abatuye muri Rugandu, gusa n’ubushobozi twishatsemo ndetse bamwe batanga imiganda, igisigaye ni ukureba uburyo tubungabunga ibikorwaremezo byacu no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, nko gufata amazi y’imvura no gutera amashyamba, ndetse tugacukura imirwanyasuri aho tubona ko ari ngombwa.”

Kanyange Emelita we ati ”Ni byiza kuba twiyubakiye ibiro by’umudugudu n’ivuriro rito( Poste de sante) tuzajya twakiramo serivisi zitandukanye, ariko abadukuriye badufashe tubone n’amashanyarazi kuko nta muriro urimo, ducyeneye n’amazi meza bikazadufasha kwiteza imbere.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste ashima uruhare abaturage bagira mu guteza imbere aho batuye by’umwihariko mu Murenge ayoboye, kuko bifasha mu kwesa imihigo y’Utugari abasaba kurushaho guhanga udushya.

Ati ”Abaturage barashimirwa uruhare bagize mu kwiyubakira ibiro by’Umudugudu wa Rugandu na Poste de sante yubatswe ku bufatanye n’abaturage n’inkunga y’ubudehe. Abaturage barasabwa gufata neza ibikorwaremezo bubatse harimo Poste de sante n’ibiro bw’umudugudu wa Rugandu.”

Yakomeje agira ati ”Kwibanda ku dushya biciye muri gahunda ya Duhurire mu isibo n’ingoga biri mu kwihutisha iterambere ry’umudugudu. Gutanga serivisi nziza no gufasha ubuyobozi bw’umudugudu kugira ngo bagere ku mihigo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste ashima uruhare abaturage bagira mu kwiteza imbere.

Gitifu Ngezahumuremyi yabijeje ko hazakorwa ubuvugizi ku bibazo bagaragaje byo kutagira umurimo n’amazi, kuko nicyo gikorwa kiri mu by’ibanze bakeneye kizakurikiraho.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akagari ka Nyarutarama uyu mudugudu uherereyemo, Maniraguha Samson, avuga ko byagezweho ku bufatanye n’abaturage, hagamijwe kudakomeza gukorera inama ku gasozi dore ko igihe imvura yagwaga byahindukaga imbogamizi, harimo no kutajya kureba umuyobozi w’umudugudu iwe mu rugo kuko biba bimeze nk’aho ari ukwinjira mu buzima bwe busanzwe.

Abatuye Umudugudu wa Rugandu bavuga ko kuri ubu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibi bikorwaremezo bubatse bidafite amazi n’amashanyarazi, ndetse no kuba bakubacyirwa ikiraro kibahuza n’ahitwa Yaramba mu murenge wa Nyankenke, kuko icyo kiraro gikoreshwa cyane haba ku bana bajya kw’ishuri, ndetse n’abaturage bajya guhahirana n’uwo Murenge begeranye.

Biyemeje kubungabunga ibidukikije, banacinya akadiho bishimira ibikorwaremezo biyubakiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *