Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko atazitabira inama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu b’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community-EAC) yiga ku bibazo by’Umutekano mucye uri muri Congo.
Ni nyuma y’aho Perezida wa Kenya, William Ruto, akaba n’umuyobozi wa EAC,yari yatangaje ko mu gihe cy’amasaha 48 ateganya inama ihuza abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Aganira na Jeune Afrique, Tina Salama usanzwe ari Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko Perezida atazitabira iyi nama ahanini bitewe nuko ibintu bimeze.
Ati “Birasobanutse, bitewe n’amakuru y’uko ibintu byifashe ubu, Perezida ntazajya muri iyo nama.”
Ni mu gihe abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Tina Salama yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, Perezida Félix Tshisekedi yakoresheje inama abahagaraririye inzego zitandukanye muri Congo, inama yabereye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni mu gihe ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, Perezida William Ruto yatangaje ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo ihungangabanya bikomeye uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “Ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu Burasirazuba bwa Congo, gihangayikishije abaturage bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ibibazo bijyanye n’imibereho y’ikiremwamuntu biri kurushaho kuba bibi kubera ibikorwa bya gisirikare birimo no gufunga ikirere cya Goma.”
Ruto avuga ko hakwiye kubahirizwa ibikubiye mu masezerano ya Luanda, impande zihanganye zikajya mu biganiro.
Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje abaturage basabwa kuguma mu rugo birinda ko bakorwaho n’imirwano; gusa bamwe mu barwanyi ba FARDC batangiye guhungira mu Rwanda.
Kugeza ubu imirwano irakomeje mu Mujyi wa Goma ndetse umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta wafashe uyu Mujyi, Radio na Televiziyo ya Congo iri muri Goma.
Ubwo inama yiga ku kibazo cye ayiburamo ate kweri?