Hamenyekanye ahazahemberwa ibyamamare muri Karisimbi Entertainment Awards 2024

Abafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu Rwanda barimo ibyamamare muri sinema, umuziki, siporo, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bahataniye ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards, bizatangirwa ahazwi nka ‘Atelier du Vin’.

Ni ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, bikaba bigabanyije mu byiciro 50, aho buri cyiciro kigiye gihatanamo abantu bafite icyo bahuriyeho mu myidagaduro; mu gihe gutora abahatana byatangiye tariki 15 Ukuboza 2024 bisozwa tariki 15 Mutarama 2025.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel, avuga ko ibi bihembo babitegura bagamije gutanga umusanzu mu guteza imbere imyidagaduro.

Avuga aho ku mwihariko w’uyu mwaka n’aho imyiteguro igeze, Mugisha yagize ati “Uyu mwaka harimo umwihariko kuko hari ibyiciro twongeyemo bitari bisanwe birimo nka Hip Hop, Culture [umuco] na siporo. Imyiteguro yo imeze neza, kandi abantu baritabiriye bishimishije; ahasigaye ni ukuzaza kuri 31 muri Atelier du Vin bakaryoherwa n’ibirori twabateguriye.”

Mugisha Emmanuel uyobora Karisimbi Events avuga ko uyu mwaka hari umwihariko.

Bimwe mu byiciro bihatanirwa harimo icy’abahanzi bitwaye neza mu 2024, ahahatanye abarimo The Ben, Chriss Eazy, Kevin Kade, Bruce Melodie na Element, mu gihe muri cyiciro cy’abahanzikazi hahatanyemo Bwiza, France Mpundu, Ariel Wayz na Marina.

Mu ndirimbo z’umwaka hahatanye eshatu arizo; Plenty ya The Ben, Milele ya Element ndetse na Jugumila ya Chriss Eazy, mu cyiciro cy’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi hahatanyemo Element, Prince Kiiz, Loader, Real Beat na Kozze.

Mu gihe mu cyiciro cy’utunganya amashusho wahize abandi hahatanyemo Fayzo Pro, Gad, Eazy Cut, Sammy Switch na Bagenzi Bernard.

Uretse umuziki ariko harimo n’ibindi byiciro, nko muri sinema hari icy’umugore ukina filime witwaye neza, hahatanyemo Vanessa Irakoze Alliane wamenyekanye nka Maya muri filime y’uruhererekane kuri Youtube, Tessy uzwi muri Kaliza wa Kalisa, Swalla, Nyambo, Madedeli, Rufonsina, Nana na Lynda Priya.

Mu cyiciro cy’umukinnyi wa filime w’umugabo wahize abandi ho hahatanyemo Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, Bamenya, Dr Nsabi, Killaman na Clapton Kibonge.

Mu cyiciro cya televiziyo y’imyidagaduro y’umwaka hahatanyemo ISIBO TV, ISHUSHO TV, Goodrich, KC2 na Isango Star, naho mu cyiciro cy’abanyamakuru ba siporo (Sports Commentator of the year) hahatanyemo Rugangura Axel,Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, Fuadi Uwihanganye na Mugenzi Faustin wamenyekanye nka Faustihno.

Uretse ibyiciro twavuze muri iyi nkuru, muri rusange hazatangwa ibihembo mu byiciro mirongo itanu bitandukanye.

Biteganijwe ko ibi bihembo bizatangirwa ahazwi nka ‘Atelier du Vin’, ku muhanda KN3 wa Rwandex-Sonatubes-Remera, ukirenga Rwandex, ahazwi nka Akagera Motors & Akagera Market; tariki 31 Mutarama 2025, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kwinjira muri ibi birori ni amafaranga ibihumbi 15 y’u Rwanda (15.000Frw) ahasanzwe, ibihumbi 30 (30.000Frw) muri VIP ugahabwa icyo kunywa cyo kuguha ikaze, ndetse n’ibihumbi 250 (250.000Frw) ku meza y’abantu 6 bagahabwa n’icupa rya Wine; aho kugura itike wakwifashisha MoMo pay 038900 ya Karisimbi Events, naho ku bindi bisobanuro wahamagara telefoni 0788390892 cyangwa ukabandikira kuri email: karisimbievents@gmail.com.

Uhereye ibumoso; ibyamamare Bruce Melody, Papa Sava, Bwiza na The Ben bari mu bahatanira ibihembo muri Kalisimbi Entertainment Awards 2024.
Ibi bihembo bizatangirwa ahazwi nka ‘Atelier du Vin’ ku muhanda munini wa Rwandex-Sonatubes

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *