RIB yemeje ko ikurikiranye abantu 9 barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’; banakurikiranyweho ibiyobyabwenge

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rukurikiranye itsinda ry’abantu 9 barimo Kwizera Emelyne bakunze kwita ‘Ishanga’ bari barakoranye itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’; nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina, aho banasanzwemo ikiyobyabwenge cy’urumogi.

RIB ivuga ko iryo tsinda ririmo abakobwa batandatu n’abahungu batatu, barimo barindwi bakurikiranywe bafunzwe na babiri bakurikiranywe bari hanze, aho abafunzwe batawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2025.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye Igihe iby’aya makuru, agira ati “Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.”

Abari gukurikiranwa uko ari icyenda bahuriye mu itsinda bise ‘Rich Gang’ ari naryo bifashishaga mu gukwirakwiza ayo mashusho y’urukozasoni barimo Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien; bakaba bafite hagati y’imyaka 20 na 28.

Abo bakobwa n’abasore, bifataga ayo mashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina, bakayasangiza abagore cyangwa abagabo kugira ngo babahe amafaranga.

RIB ivuga ko abafashwe bapimwe, bagasanga bakoresha ibiyobyabwenge, aho mu bapimwe basanganywe urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko abafunzwe bapimwe bagasangwamo ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Abafunzwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ivuga ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gusakaza amashusho y’urukozasoni cyangwa se gukorerwaho ibyaha.

Dr. Murangira ati “Muri iyi minsi hari abantu biharaje gushinga imbuga za WhatsApp ugasanga bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni. RIB irabasaba kubihagarika kuko itegeko rihana, rifata imbuga nkoranyambaga zose nk’uruhame.”

RIB isobanura ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abantu bagize ubucuruzi ibijyanye no gukwirakwiza amashusho y’ubwambure; ikavuga ko bikwiye gucika, kuko ntawe uzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha.

Isobanura ko kandi hari abandi basigaye barahindutse abashyushyarugamba mu gusakaza ibibi byagaragaye ku bandi, aho ngo usanga babwira abantu ngo niba bashaka amafoto cyangwa video ya kanaka y’ubwambure bamwandikire muri DM, ndetse ngo hari n’abatanga nimero za telefoni; ibi RIB ikabifata nko kugambirira gukora icyaha, kandi birahanwa.

Iperereza ryagaragaje ko ibi bikorwa byo gukwirakwiza amashusho y’ubwambure, ababikora babishishikarizwamo na bamwe mu bagabo cyangwa abagore, bubatse n’abatubatse babizeza amafaranga menshi.

Ibyaha bakurikiranyweho n’ibihano bashobora guhabwa biramutse bibahamye:

Abaregwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame aho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Icyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa; uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti; ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Ikindi cyaha bakurikiranywe ni icyo kumviriza ibiganiro, gufata amashusho cyangwa kubitangaza; ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Icyaha cya nyuma bakurikiranyweho ni icyo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *