Album “Colorful Generation” ya Bruce Melodie yaciye agahigo kadasanzwe

Mu gihe gito cyane cy’amezi ane gusa nyuma yo gusohoka, album Colorful Generation ya Bruce Melodie yamaze kumvwa inshuro zisaga miliyoni 40 ku mbuga zicuruza umuziki zitandukanye. Ni urugero rukomeye rwerekana ko iyi album atari igikorwa gisanzwe, ahubwo ari igihangano cyubatse amateka mashya mu muziki nyarwanda.

Ibi byatumye Coach Gael, umwe mu bayihagarariye, yishimira intsinzi yagezweho nyuma y’ibihe bitari byoroshye byo kunengwa, aho bamwe mu banyamuziki n’abafana bavugaga ko yaje gusubiza inyuma inganda ndangamuco. Uyu mugabo, azwiho ubuhanga mu bucuruzi no kuzamura impano nshya.

Mu butumwa bwuje ubuhanga n’ubwitonzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Coach Gael yasobanuye ko “kwica umuziki” atari ukuyisenya, ahubwo ari ukubaka igishya, guhindura icyerekezo, no gushyira umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu myaka itatu ishize, ubwo Coach Gael yatangiraga gufasha abahanzi nka Bruce Melodie, Element, Kenny Sol na Ross Kana, abenshi bamunengaga bavuga ko nta bushobozi afite mu muziki. Ariko nk’uko igihe cyabigaragaje, ibikorwa byabo byasimbuye amagambo—none amajwi arenga miliyoni 40 y’iyi album yabaye igisubizo kirambye.

Album Colorful Generation, yasohotse muri Mutarama 2025, igizwe n’indirimbo 17 n’inyongezo eshatu. Iyi album yahise ikundwa ku rwego rudasanzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Ibirimo birimo ubufatanye bukomeye n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, harimo:

  • “Funga Macho” afatanyije na Shaggy,
  • “Niki Minaj” yakoranywe na Blaq Diamond,
  • “Iyo Foto” hamwe na Bien,
  • “Beauty on Fire” afatanyije na Joeboy, n’izindi ndirimbo zatumbagije iyi album mu mitima y’abakunzi b’umuziki ku isi hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *