Amakipe ya Polisi y’u Rwanda muri Volleyball haba mu bagabo no mu bagore (Police VC na Police WVC) yatangiye neza imikino ya shampiyona yo kwishyura, itsinda amakipe bari bahanganye amaseti atatu ku busa (3-0) buri imwe.
Ni imikino yo kwishyura ya Shampiyona ya Volleyball yatangiye mu mpera z’iki cyumweru kuva ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, ibera muri Petit Stade i Remera haba mu bagabo ndetse no mu bagore.
Umukino wabimburiye indi ni uw’abagore wahuje Kepler WVC ndetse na RRA WVC, warangiye ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) itsinze amaseti 3-0 (25-17, 25-18, 25-16).
Iyi kipe kandi yakomeje urugendo rwo kudatsindwa, ikomeza no kuyobora Shampiyona n’amanota 22, igakurikirwa na Police WVC irusha amanota ane.
Mu bagabo habaye umukino ukomeye wahuje Police VC yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye muri Shampiyona ya Volleyball y’uyu mwaka mu bagabo, itsinda REG VC amaseti 3-0 (25-23, 25-16, 25-14).
Iyi Police VC yahise ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda kuko yagize amanota 21.
Kuri uyu wa Gatandatu, iyi mikino yakomeje Police WVC itsinda East Africa University Rwanda amaseti 3-0 (18-25, 20-25, 13-25) naho Wisdom School itsinda Ruhango WVC amaseti 3-2 (25-18, 25-23, 34-36, 23-25,10-15); n’ubwo Ruhango ari yo yari yabanje amaseti 2.
Undi mukino ni uwahuje Gisagara VC yatakaje umutoza Yakan Guma Laurence wagizwe umutoza wa Viore Nagoya Women’s VC yo mu Buyapani; itsindwa na Kepler VC amaseti 3-0 (23-25, 22-25, 23-25) mu mukino usoza iy’umunsi.
Ni mu gihe hari amakipe atarakinnye umukino w’umunsi wa mbere wo kwishyura nka APR mu bagabo n’abagore na Kigali Volleyball Club (KVC) mu bagabo, gusa zikazakina umunsi uzakurikiraho; ni ukuvuga uwa kabiri mu mikino yo kwishyura.
Biteganijwe ko niba nta gihindutse, iyi mikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Volleyball izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha.