U Burundi bwemeye abasirikare babwo bapfira muri RDC kuko badaterana indabo

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yemeye ko hari abasirikare b’igihugu cyabo bapfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuko ngo ntibarwana urugamba rwo guterana indabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, Brig Gen Baratuza yagize ati “Abasirikare si ukuvuga ko batitaba Imana, bari ku rugamba, ntibaterana indabo. Ibyo byo ni byo twasinyiye, no mu bwogero uranyerera ukagwa, ukitaba Imana. Iyo ugiye ku rugamba, bavuga ko waguye ku rubuga rw’icyubahiro.”

Uyu musirikare atanze ubu butumwa nyuma y’aho bivuzwe ko Ingabo z’u Burundi zatakarije abasirikare benshi mu rugamba bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Ngungu gaherereye muri Teritwari ya Masisi, tariki ya 14 Mutarama 2025.

Leta y’u Burundi ishinjwa guhisha amakuru y’abasirikare bishwe, bakoherezwa mu buruhukiro bw’ibitaro i Bujumbura mu ibanga mbere yo kubashyingura.

Mu gihe bivugwa ko abasirikare b’Abarundi bagera kuri 200 biciwe mu gace ka Ngungu, Brig Gen Baratuza yatangaje ko uyu mubare udashoboka, kuko amakuru atabonye ku miyoboro nka France 24 adashoboka.

Ati “Njyewe mu biro no mu rugo nkurikira France 24 iminsi yose, iyo mibare nta na rimwe ndabona iciye kuri televiziyo. Ku mbuga nkoranyambaga hariho France 24 yindi, atari iriya. Njyewe nemera ikintu giciye ku muyoboro wizewe.”

Brig Gen Baratuza yahinduye imibare ivugwa, agira ati “Abasirikare 400 b’Abarundi ukabica utyo? Ariko ntimubazi! Twebwe dukomoka kuri Rushatsi, Cambarantama, muzi uko yari akaze. Kuriya ni ko tumeze. Ni intare, twebwe turi intare.”

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, avuga ko iyo bari ku rugamba bataba barimo guterana indabo, ariko akanyuranya imibare ivugwa y’abishwe.

Ni mu gihe M23 yerekanye kenshi abasirikare b’u Burundi yafatiye ku rugamba, barimo bamwe batabazaga, basaba imiryango mpuzamahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu Ukuboza 2023 yabwiye abanyamakuru ko abasirikare berekanywe atari ababo, ahubwo ko ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara; amagambo yamaganiwe kure kuko abo mu miryango yabo bahamije ko ari abasirikare ba Leta.

Ingabo z’u Burundi ziri ku rugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ugushyingo 2023, hashingiwe ku masezerano Leta y’iki gihugu yagiranye n’iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Kanama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *