Rwanda: Ibisimu 994 bikeneye agera kuri Miliyari 26 yo kubisiba

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyatangaje ko hari ibisimu 994 hirya no hino mu gihugu byatawe nyuma y’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza igihe byeguriwe abikorera, bimwe muri byo bikazasaba Miliyari 26 Frw kugira ngo bishobore gusibwa hirindwa ko byangiza ubuzima bw’abantu.

Amateka agaragaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwatangiye mu myaka ya 1930, bukorwa n’abakoloni hamwe ibirombe bakoreragamo bakabisiga bidasibye kugeza n’ubu.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, ko ubugenzuzi bwakozwe mu gihugu hose bwerekanye ko hari ahantu 994 hacukuwe, abahakoreraga bahasiga hadasubiranyijwe; harimo uduce 439 twacukurwagamo amabuye y’agaciro tungana na 44%, mu gihe utwa kariyeri ari 555, tungana na 56%.

Aha kandi harimo uduce 367 bigaragara ko twatawe n’abahakoreraga mu bihe bya kera cyane harimo no mu gihe cy’ubukoloni, uduce 318 twacukurwagamo binyuranye n’amategeko mu bihe bya vuba, ibirombe 166 bya kera byaje kwegurirwa abikorera bafite uruhushya, n’ibindi 130 byacukuwe mu bihe bya vuba n’abafite impushya ariko bakabisiga birangaye.

Ati “Ibyinshi cyane cyane ibyegereye ingo ni ibijyanye na kariyeri. Kariyeri mu itegeko ubundi zitangwa n’uturere […] mu buzima rero twasanze abantu benshi bagiye bakomerekeramo, si n’abantu gusa n’amatungo ajya muri ibi bisimu.”

Kamanzi yahamije ko binyuze mu muganda rusange hamaze gusubiranywa ibisimu 53 hakaba hari ibisigaye, aho inyigo yakozwe yerekana ko kugira ngo ibyo bisimu byose bisibwe hakenewe Miliyari 26 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, avuga ko hari ibisimu byasibwe ariko muri 994 bizasaba agera kuri Miliyari 26.

Kamanzi yashimangiye ko mu gihe cyo kuhasubiranya buri hantu hazongera hakorerwe inyigo, kuko iyo bafite ari ibereka aho ikigero kiri, ariko ngo bishobora kurengaho gato cyangwa bikajya hasi; bivuze nibajya gukora akazi nyir’izina hazongera hagakorwa inyigo yimbitse ya buri hantu.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari igikorwa cyo kuvuga ngo kizahagurukira rimwe hose mu gihugu, ahakorwa n’umuganda ho byaratangiye, ahasigaye ni aho ba nyir’ibikorwa bagihari twihaye amezi atandatu yo gusubiranya aho bangije, na bo tuzakora ubugenzuzi turebe ngo bakoze iki hasigaye iki, icyo gihe hazaba hasigaye rwa ruhare rwa Leta kuri bya bindi byasizwe mu gihe cy’ubukoloni.”

Avuga kandi ko hari abagendaga bacukura bagera hagati bakimuka bakajya ahandi, na bo bagomba kubisiba, gusa bo bakavuga ko hakirimo amabuye; ariko nanone kuba barahavuye bagomba kuhasiba, bitaba ibyo bagasubirayo kuko usanga ari bo bagenda bangiza ibidukikije.

Ni mu gihe Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko ingwate itangwa n’abagiye gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri idahagije nyamara ari yo yakabaye yifashishwa mu gihe basize batahasubiranyije.

Ati “Hari ibibazo byagaragaye ko abacukuzi batanga ingwate yo gusubiranya idahagije. Ingwate igenwa ite, kugira ngo narangiza gucukura musange amafaranga yatanze y’ingwate tugasanga ni make bityo tukaba dushaka kuyasaba mu kigega cya Leta kandi ya ngwate yakagombye kuba iri gusubiranya hahandi yangije.”

Kamanzi yasobanuye ko uhawe ikirombe agenda agakora inyigo y’ibidukikije biri aho agiye gucukura, ibyo azangiza n’ibizahasigara ubundi akishyura 10% byayo ashyirwa mu Kigega FONERWA.

Gusa mu buryo itegeko rivuga ko umucukuzi agomba gusubiranya aho yacukuye hakamera uko yahasanze.

Ati “Ayo 10% byaravugaga ngo wa muntu nahasubiranya nabi ntabyuzuze, iryo 10% nibura rizafate icyo gice cyasigaye. Ariko nyine ibyagaragaye ni uko bagendaga bakihisha inyuma, agenda yimuka ngo na hariya navuye amabuye aracyarimo nzahagaruka, ni byo bisimu byagiye bigaragara.”

RMB igaragaza ko ibisimu 367 byasibwa hifashishijwe imashini, ibisimu 253 bigasibwa n’umuganda rusange, ibisimu 304 bigasibwa n’umuganda rusange hakanifashishwa imashini, mu gihe 70 byo bidakeneye gusibwa.

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite nu kiganiro n’Ubuyobozi ‘abakozi ba RMB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *