Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, urwego rwo hejuru rukuriye umutekano muri Israel rwateranye ruyobowe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, kugira ngo rwemeze ibikubiye mu masezerano y’agahenge k’intambara hagati y’icyo gihugu na Hamas.
Iyi nama irabera i Jerusalem, aho abayirimo batora bemeza ayo masezerano hakazakurikiraho ko abagize Guverinoma ya Israel bayemeza mu buryo bwemewe n’amategeko, mbere y’uko agahenge k’intambara gatangira gushyirwa mu bikorwa.
BBC ivuga ko hakozwe igenzura ryo kureba uko umutekano wifashe muri Israel rikaba ryakozwe n’itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bavuye mu biganiro i Doha muri Qatar ahemerejwe agahenge k’intambara.
Ni ibiki biri muri ako gahenge?
Agahenge ko guhagarika intambara kazashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu; aho mu byumweru bitandatu bya mbere hagomba kuba harekuwe imbohe z’intambara 33 zirimo abagore, abana n’abantu bakuze zafashwe na Hamas, mu gihe Israel na yo izarekura imfungwa z’Abanya-Palestine zifungiwe muri gereza zitandukanye.
Muri icyo gihe kandi ingabo za Israel zigomba kuva mu bice zafashe bituwe cyane muri Gaza, abaturage b’abasivile b’Abanya- Palestine bazemererwa gusubira mu ngo zabo, kandi amakamyo atwaye imfashanyo yemererwe kwinjira muri Gaza buri munsi.
Igice cya kabiri cyo gushyira mu bikorwa ayo masezerano: Hamas izarekura izindi mfungwa zose zizaba zisigaye, naho Isarel icyure ingabo zayo zose ibyiswe ‘amahoro arambye’; bikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku munsi wa 16.
Icyiciro cya nyuma: Hamas izemera ko Israel icyura imirambo y’imbohe zose zishwe, ndetse hatangire n’ibikorwa byo kubaka bundi bushya agace ka Gaza; BBC ikavuga ko bizatwara imyaka myinshi.
Nta gihindutse ruriya rwego rukuru rw’umutekano muri Israel ruratora rwemeza ayo masezerano.
Uru rwego rushinzwe ibikorwa by’umutekano na politiki mpuzamahanga ya Israel, ni agatsinda gato ugereranyije n’Inama yaguye y’abagize Guverinoma, karimo Minisitiri w’Ingabo, uw’Ububanyi n’Amahanga, Ubutabera, Imari n’Inzego z’Umutekano.
Minisitiri w’Intebe wa Israel ashobora kongeramo abandi bantu muri ako kanama, bipfa kuba abakagize batarenze kimwe cya kabiri cy’abagize Inama rusange y’abagize Guverinoma.