The Ben uherutse kuzuza BK Arena agiye gukomereza ibitaramo i Burayi, Canada n’i Kampala

Nyuma yo gukora igitaramo gikomeye muri BK Arena, aho abakunzi b’umuziki bayuzuye, Umuhanzi The Ben ategerejwe muri Canada mu bitaramo bizazenguruka mu mijyi itandukanye mbere y’uko yerekeza i Burayi, mu bitaramo ateganya gusoreza muri Uganda.

Uyu muhanzi witegura gushyira hanze album ye nshya yise ’Plenty love’ ku wa 14 Gashyantare 2025 azataramira mu Mujyi wa Montreal, ku wa 15 Gashyantare 2025 ataramire muri Ottawa.

Ibi bitaramo The Ben azabikomereza mu Mujyi wa Toronto ku wa 21 Gashyantare 2025 ndetse na Edmonton ku wa 22 Gashyantare 2025.

Nyuma ya Canada, The Ben azakomereza urugendo rw’ibitaramo bye i Burayi, aho azahera mu cyo azafashamo Bwiza mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe 2025, abone gukomereza Copenhagen, asoreze ibi bitaramo muri Uganda ku wa 15 Gicurasi 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *